Umugambi wo gutema umugore we waburijwemo aba ariwe uhasiga ubuzima

  • admin
  • 09/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Muhawenimana Patricie yari yivuganwe n’Umugabo we mu Ijoro ryashize Imana ikinga akaboko gusa byaje kurangira uyu wari ushatse kumwica akoresheje umuhoro ari nawe mugabo we arashwe n’umu-Polisi wari uje gutabara uyu mudamu

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 08 Ukwakira 2016 , abaturage bo mu mudugudu wa Gatare mu kagari ka Mukoto mu murenge wa Bushoki muri Rulindo bavuga ko batabaye umugore witwa Patricie Muhawenimana agiye gutemwa na musaza we maze bakaburizamo umugambi we, bikarangira uyu mugabo wari ugiye gutema mushiki we arashwe agapfa.

Bamwe mu baturage batabaye uyu mudamu bahamirije MUHABURA.rw ko umuturanyi wabo Faustin Munyembabazi yagiye gutema mushiki we baturanye akoresheje umuhoro uyu agatabaza cyane abaturage bagatabara bakamutesha.

Umugambi we uburijwemo yirukankanye aba batabaye ndetse n’abandi bavandimwe be ashaka uwo atema bose barahunga maze ngo atemagura insina za mushiki we azishyira hasi.

Pierre Claver Nzeyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushoki yavuze ko hitabajwe police maze umupolisi waje gutabara nawe Munyembabazi ashaka kumuteka.

Uyu mupolisi ngo yarashe inshuro irenze imwe hejuru ariko biba iby’ubusa akomeza kumusatira ngo amuteme maze uyu mupolisi aritabara aramurasa ahasiga ubuzima.

Uyu muyobozi w’Umurenge avuga ko uretse umutekano wahungabanyijwe n’uyu Munyembabazi Faustin washatse gutema abavandimwe be, abaturanyi n’umupolisi watabaye, ubundi umutekano wifashe neza muri uyu murenge.

Bamwe mu baturanyi ba Munyembabazi babwiye Umuseke ko uyu mugabo yari asanzwe agirana amakimbirane n’abavandimwe be ashingiye ku mitungo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/10/2016
  • Hashize 8 years