Umugabo yongeye gutera inda umukobwa arera wiga mu mashuri abanza igihe kimwe n’umugore we
Abaturage bo mu giturage cya Kesses mu gace ka Uasin Gishu mu gihugu cya kenya, baguye mu kantu nyuma y’uko umugabo yateye inda mu bihe byegeranye umugore we ndetse n’umwana w’umukobwa barera wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza.
Lydia Umugore w’uyu mugabo ndetse n’umwana bareraga ni bo bahamirije aya makuru umunyamakuru wa televiziyo ya NTV ikorera muri Kenya.
Mu gahinda kenshi n’amarira,Lydia yavuze ko umugabo we yabateye inda mu bihe byegeranye.
Yagize ati: “Njyewe ndatwite, mfite inda y’amezi atatu, n’umukobwa wanjye afite inda y’amezi ane. […] birambabaza cyane, nkibaza impamvu yandyadye, yarangiza akajya no kuri uyu mwana.”
Uyu mukobwa asobanura uko byamugendekeye kugira ngo uyu mugabo wafatwaga nka se amutere inda.
Yagize ati: “Nari ntetse, hanyuma njya kwiherera.Yanturutse inyuma, aramfata. Ubwo yari arangije kubinkora, yambujije kubibwira mama, ati: ‘nugerageza kubimubwira, uraza kumbona.”
Si ubwa mbere uyu mugabo ateye inda umwana wo mu rugo kuko no muri Mata 2017 icyemezo cyo kwa muganga cyemeje ko yabikoreye undi mwana wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.
Lydia yavuze ko icyo gihe yareze uyu mugabo, nyuma aza gusaba imbabazi umuryango, na wo uramubababira. Gusa bigaragara ko uyu mugabo atigeze yihana ngo areke ingeso mbi zamubanye karande.