Umugabo yitabye Imana ari mu irushanwa ry’imibonano mpuzabitsina ageze ku nshuro ya karindwi

  • admin
  • 06/01/2020
  • Hashize 4 years

Umugabo witwa Davy wo mu mujyi wa Lagos muri Nigeria yitabye Imana ubwo yakoraga irushanwa ry’imibonano mpuzabitsina n’umukobwa wicuruza mu nzu bikingiranye ku munsi mukuru wa Bonane ku ntego y’ibihimbi 50 by’amanayira.

Amakuru avuga ko iri rushanwa ryahuje Davy n’umukobwa ukora umwuga wo kwicuruza,Amaka, binjira mu nzu barikingirana bateze ko uwutsinda irushanwa ari bwegukane amanayira ibihumbi 50 [N50, 000] akoreshwa muri Nigeria.

Ngo iri rushanwa kandi ryari rigamije kureba uwuri bunanirwe vuba mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Davy yari asanzwe azwi nk’umuntu ukunda kugura indaya buri gihe agahora yivuga imbere y’inshuti ze ko akora imibonano mpuzabitsina akamara umwanya munini atarananirwa.Yahoraga ababwira uburyo ashobora kumara amasaha akora imibonano n’abakobwa kugeza ubwo bahamuka bagahunga.

Ariko irushanwa rye hamwe na Amaka ryamubereye ribi kuko bageze ku ituru ya karindwi [seventh round] imbaraga zirabura ahita ava hejuru ya Amaka yitura hasi ata ubwenge.Yahise ajyanwa ku bitaro nyuma yaho bitangazwa ko yitabye Imana akimara kuhagezwa.

Nyuma polisi yo mu mujyi wa Lagos yahise ita muri yombi uwo mukobwa wicuruza ihita itangira gukora iperereza anahita itangaza ku mugaragaro ko Davy yamaze kwitaba Imana.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/01/2020
  • Hashize 4 years