Umugabo yishwe atwitswe ahinduka umuyonga azira gufata ku ngufu uwufite ubumuga bwo mu mutwe

  • admin
  • 25/09/2019
  • Hashize 5 years

Umugabo w’imyaka 39 y’amavuko wo mu gace ka Muhovhoya muri Afurika y’Epfo yafashwe n’itsinda ry’abantu bataramenyeka baramutwika arashya arakongoka yitaba Imana azira gufata ku ngufu umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2019 aho Ndidzulafhi Tyson Makhala yatwitswe bikomeye kugeza apfuye

Ku bukeye bwaho ku wa Kabiri polisi yo muri aka gace yatangaje ko bahamagawe n’abaturage batuye muri uwo mudugudu,mu kuhagera basanga umuntu yamaze gushya yakongotse atagihumeka.

Amakuru ducyesha Feceofmalawi avuga ko nyakwigendera bamusanze yapfiriye aho yatwikiwe ariko nta n’umwe mu bamwishe wahagaragaye.

Col Moatshe Ngoepe yavuze ko uko gukorerwa iyicarubozo kwabayeho nyuma y’uko ashinjijwe ko yafashe ku ngufu umukobwa w’imyaka 17 ufite ubumuga bwo mu mutwe utuye mu gace yiciwemo.

Ati “Bivugwa ko umukobwa yagiye mu ishyambariri hafi y’iwabo gutashya inkwi ari kumwe n’undi mugore baturanye ubwo nyakwigendera abirukaho.Ubwo uwo mugore yagerageje kwirwanaho ariruka asiga uwo mukobwa.Aho niho nyakwigendera yafatiye ku ngufu uwo mukobwa”.

Col Ngoepe yakomeje avuga ko nyakwigendera akimara gukora ibyo,abaturage batagira umubare ngo baraje barakaye bafite n’ibintu bitangukanye bahita bamutwika arashya arakongoka.

Nyuma yo kubona uwo nyakwigendera bashatse abamutwitse kugeza apfuye barababura,polisi ihita itangira gahunda yo gushakisha abakoze ayo mahano kugira ngo batabwe muri yombi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/09/2019
  • Hashize 5 years