Umugabo yishe umwana we amuziza intongo ibyeri z’imyama
Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko wo mu gihugu cya Uganada yatawe muri yombi nyuma yo kwihekura akica umwana we w’umuhungu yo kumenya ko ariwe wariye intongo ebyiri z’inyama, umugore we yari yamubikiye.
Uyu mugabo atuye mu gace ka Buwamwibi muri paruwase ya Maefa acyekwaho kwica umwana w’imyaka 8 y’amavuko nyuma y’uko amenye ko ariwe wamuririye inyama.
Ahamada Washaki, umuyobozi w’umutekano muri ako gace yageze ahabereye ubwo bunyamaswa avuga ko uwo mugabo yakoze icyo cyaha bitiwe n’ubusinzi.
Ati“Uwucyekwa yari yasinze ubwo yakoraga icyo cyaha“.
Umwe mu baturanyi b’uwo mugabo Everline Sellah,yabwiye yavuze ko muri iryo joro,uwo mugabo yageze mu rugo avuye mu kabare mbere ya byose ahita abaza inyama ze.Yahise arakara amaze kumva ko umuhungu we yaziriye.
Sellah ati“Numvise umwana amubwira ko ariwe waziriye kandi ndumva byaramubabaje ariko sinakemeza ko yaba yaramwishe kubera inyama”.
Sellah yakomeje avuga ko nyuma y’iminota micye,bumvise uwo mugabo yiyamira avuga ko yiyiciye umwana we.
Ati“Twatekereje ko arimo gushyenga ariko tuhageze tubona umwana yamaze gupfa kare”.
Umuyobozi wa Polisi mu karere DPC Denis Kamugisha yemeje aya makuru n’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo.
Ati”Uwucyekwa yishe umwana we nyuma y’uko amenye ko yamuririye inyama umugore we yari yamubikiye ariko uwo mugore ibyo biba ntabwo yari ahari.Twabimenyeshejwe hanyuma duhita tumufata byihuse”.
DPC Kamugisha yavuze ko uwucyekwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Manafwa aho akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi mu gihe hagitegerejwe ibizava mu iperereza.
Yakomeje anenga ababyeyi bakorera iyica rubozo abana babo ndetse n’ubundi buryo bwose bw’ihohotera bukorerwa mu miryango yabo.Ngo ibyo byose ni ibyaha.
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW