Umugabo yishe abana be b’impanga abaciye imitwe ayisigira mu kuru wabo hamwe na bibiliya

  • admin
  • 19/04/2018
  • Hashize 6 years

Umugabo Respicius Diocress ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya mu gace ka Butayaibega gaherereye mu karere ka Bukoba mu ntara ya Kagera, yishe abana be b’impanga aribo Devotha Nyangoma na Johannes Kato b’imyaka 4, abaciye imitwe akoresheje umupanga, asiga ahaye mukuru wabo witwa Japhet Respicius w’imyaka itanu na Bibilia ngo asigare abasengera maze ahita atoroka.

Dail news ducyesha iyi nkuru yanditse ko Polisi ikorera mu karere kabereyemo iri bara ifatanyije n’abaturage ikomeje gushakisha uyu mugabo wihekuye mu joro ryo ku Cyumweru tariki ya 15 Mata 2018, dore ko nyuma yo kwica aba bana yanagarutse agatwika inzu babagamo ndetse akanatemagura insina yari yateye hafi y’inzu.

Polisi yatangaje ko nyuma y’uko uyu mugabo akora iri bara, we ubwe yihamagariye Polisi ayimenyesha ibyo amaze gukora maze nayo ikihutira gutabara, amakuru yanemejwe na bamwe mu baturanyi b’uyu muryango.

Umukuru w’igipolisi cyo mu gace ka Butayaibega, Geofrey Deogratias yatangaje ko ubu bwicanyi bwabaye mu masaha ya saa saba z’igicuku ku Cyumweru tariki ya 15 Mata 2018, aho uyu mugabo yafashe abana be b’impanga bombi akabaca imitwe akoresheje umupanga agahita atoroka.

Geofrey Deogratias yagize ati “ubwo twageraga mu rugo rw’uyu mugabo twasanze koko aba bana bishwe baciwe imitwe ndetse mukuru wabo abicaye imbere afite bibiriya mu ntoki arimo kurira cyane”.

Amakuru aravuga ko nyina w’aba bana yari yaratandukanye n’uyu mugabo ndetse ko umunsi yabiciyeho bari bavuye kumusura aho atuye mu kandi gace.

Abaturanyi b’uyu mugabo wihekuye bavuze ko nyuma yo gushyingura izi mpanga, ngo uyu mugabo yongeye kugaruka mu rugo rwe atwika inzu ndetse anatemagura insina zari munsi y’urugo arongera aratoroka ndetse ngo akaba yaranandikiye umuyobozi wo mu gace atuyemo ko azatuza yishe abo mu muryango we bose.


Mukuru wabo Japhet Respicius niwe basigiye imitwe y’izo mpanga iri kumwe na bibiliya

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/04/2018
  • Hashize 6 years