Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa asangira icyayi n’umukobwa

  • admin
  • 10/09/2018
  • Hashize 6 years

Umugabo ukomoka mu Misiri ubwo yari mu gihugu cya Arabie Saoudite yatawe muri yombi nyuma y’aho video imwerekana asangira icyayi n’umukobwa, ivuzweho byinshi ku rubuga rwa Twitter.

Muri iyo video, umugabo avuga ururimi rwo mu Misiri aboneka afata ifunguro ari iruhande rw’umukobwa yitwikiriye mu maso, abantu bavuga ko afite inkomoko muri Arabie Saoudite.

Ibyabaye bihabanye n’amategeko yo muri Arabie Saoudite,aho abakobwa basabwa gutandukana n’abagabo.Ku buryo iyo bagize aho basohokera basabwa kuba baherekejwe n’abagabo, nka ba se cyangwa umugabo, cyangwa musaza wabo cyangwa umuhungu wabo.

Uwo mugabo rero yafashwe na minisiteri y’umurimo n’iterambere ry’abaturage,ashinzwa kurenga ku mategeko menshi no kujya ahantu hagenewe abanya Saudi gusa”.

Hashtag yo mu cyarabu “Umunya Misiri asangira icyayi n’umunya Saudi” yakoreshejwe incuro zirenga 113000 kuri Twitter, ituma haba impaka ku budasa bw’imico.

Uko abantu babibona ku ruhande rwa Arabie Saoudite

Muri iyo video y’amasegunda 30, uwo mugabo n’uwo mukobwa hibazwa cyane ukuntu basangira icyayi nta wundi muntu batumiye.

Ariko icyababaje abantu kiri aho iyo video irangirira, kuko uwo mukobwa agaragara atamika umugabo.

Abanya Saudi benshi bagize icyo bavuga kuri uwo mugabo n’uwo mukobwa, benshi bibaza igituma hohanwa umugabo gusa, ntihahanwwe n’umukobwa.

Uwitwa Malak kuri Twitter yagize ati “Ndifuza kubaza igituma abagabo aribo bahanwa, abagore bakabareka,”.

Undi w’umukobwa yagize ati”Ndi umunya Saudi kandi ndarahiye ko bakwiye guhanwa bose. Kurira ku kazi…reba ibyo wemerewe”.

Abandi ariko bavuze ko umubano wo ku kazi wari ukwiye kurengera ibibazo bijanye n’igitsina, uwitwa Tarek Abd Alaziz akangurira abo bakorana kugerageza “kuganira, gusangira cyangwa kugira ibindi byose byemewe mu mibanire y’abantu”.

Ariko si bose babibona gutyo, kuko uwitwa Hammoud Alduhayian avuga ko “gutegura akazi ka bagore karimo abanyamahanga ari ugutandukira umuco, n’isura nziza y’igihugu.”

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/09/2018
  • Hashize 6 years