Umugabo Yatawe muri yombi azira Gusambanya umwana kungufu arangije aranamwica

  • admin
  • 02/03/2020
  • Hashize 4 years

Polisi yo mu Gihugu cya Malawi yataye muriyombi umugabo ukekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa witwa Foliya Paulo w’imyaka 16, yanarangiza ku musambanya agahita anamwica uwo mukobwa yigaga mu mwaka wa 6 mu ishuri ribanza rya Nkhamanga muri Malawi.

Umurambo wa Foliya wabonetse mu murima wa Soya ku’itariki ya 28 Gashyantare 2020.

Nk’uko byatangajwe na se Paulo Mulosi w’imyaka 46, ukomoka mu Mudugudu wa Mantchichi, akaba ari n’Umuyobozi mukuru w’icyaro cya Dzoole mu karere ka Dowa, yavuze ko ku’itariki ya 27 Gashyantare 2020, umukobwa we yari yagiye gusura bene wabo ku Mudugudu wa Mphangala.

akomeza avuga ko Foliya yavuye mu murugo aherekejwe n’inshuti ze ebyiri. zimaze kugaruka, ukekwaho icyaha (izina rye ritatangajwe) ahise amufata kungufu arangije aranamwica.

Paulo Mulosi yagize ati: “Ukekwaho icyaha, yahise amukururira mu murima wa soya aramusambanya arangije aramuniga aramwica Umurambo we wabonetse bukeye bwaho ubonywe n’abahisi bigenderaga”

Abapolisi n’abaganga bo mu bitaro by’icyaro cya Mponela bageze ahabereye icyaha bavuze ko Foliya yapfuye anizwe kandi yanabajwe gufatwa kungufu.

Polisi ivuga ko Ukekwaho icyaha azajyanwa mu rukiko vuba kugira ngo aryozwe ubugizi bwa nabi ya koreye Faliya.

Foliya Paulo w’imyaka 16, yakomokaga mu Mudugudu wa Mantchichi, Ise umubyara akaba ari Umuyobozi mukuru wicyaro cya Dzoole mu karere ka Dowa mu gihugu cya Malawi.

Sindayiheba /MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/03/2020
  • Hashize 4 years