Umugabo yatawe muri yombi azira gusambanya ingagi bikarangira ayiteye inda

  • admin
  • 22/07/2019
  • Hashize 5 years

Umugabo wo mu gihugu cya Indonesia urinda aho bororera inyamaswa mu kigo kitwa Surabaya, yatawe muri yombi ashinjwa gukorana imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa zibamo bikagera n’aho imwe muri zo ayitera inda.

Ifatwa ry’uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko ngo ryaturutse kuri kamera bahishe muri icyo kigo nyuma y’uko bagize amakenga ko uwo mugabo ajya agerageza gusagararira zimwe muri izo nyamaswa nk’uko ibiro ntaramakuru byo muri icyo gihugu ’’Kalimantan Press’’ bibitangaza.

Nyuma baje kubona amshusho amugaragaza yagiranye ibihe byiza n’ingagi irimo nkuru niko guhita bamuta muri yombi.

Imwe mu nshuti z’uwo mugabo yasobanuriye icyo gitangazamakuru ko buri gihe uko amasaha yo kuzigaburira yageraga,inyamaswa zahitaga zishaka kwima (kurinda).

Yagize ati “Icyatumye tubikeka ni uko twabonye Marylin (izina ry’ingagi nkuru) ifite inda y’amezi atatu. Ntabwo kandi yari yarigize ihura n’indi ngagi n’umunsi n’umwe bitewe n’imiterere yayo,bityo ntabwo byumvikanaga uburyo yamera ityo”.

Ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko bigiye kubatwara igihe runaka kugirango bemeze neza ibyabaye.

Ati “Ubwa mbere,ntabwo turasobanukirwa neza ibyabaye.Marilyn yari imaze imyaka irenga icumi iba yonyine,ni ikintu gikomeye kugisobanukirwa.Nicyo cyatumye dushyiraho kamera nyinshi zihishe kugirango dutahure ikiyitera iyo myitwarire”

Ubwo ubuyobozi mu nzego za Leta bwabazaga uwo mugabo,ngo yarahakanye ko ntacyo yakoze.Ariko nyuma yaje gusobanurira abanyamakuru neza ibyo yakoze byose ko habaye ubwumvikane we n’iyo ngagi.

Yagize ati “……Ndasaba imbabazi nateye inda ingagi”.

Yongeyeho ko atari azi ko ingagi ishobora gutwita nk’ikiremwa muntu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 22/07/2019
  • Hashize 5 years