Umugabo yatawe muri yombi amaze kwiba amafaranga muri banki yo kugura impeta yo kwambika umukunzi we

  • admin
  • 15/10/2019
  • Hashize 5 years

Umugabo witwa Heath Bumpous w’imyaka w’imyaka 36 yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa avuye kwiba muri banki yiregura avuga ko yashakaga mafaranga yo kugura impeta kuko haburaga umunsi umwe ngo akore ubukwe .

Bumpous yafashwe mu gitondo cyo kuwa Gatanu yagiye kwiba muri Citizens State Bank iherereye mu mujyi wa Grovetown.Yinjiye muri banki atera ubwoba umwe mu bakozi bayo amusaba kumuha amafaranga, yabyanga akamurasa kuko yaje yitwaje imbunda.

Bumpous ngo yabwiye uwo mukozi wa banki ko agiye gukora ubukwe bityo akeneye amafaranga yo kujya kugura impeta.

Amaze kwiba amafaranga, yafashe imodoka ye ashyira nzira asubira mu rugo, mu gihe akiri mu nzira umukobwa bari bagiye kurushinga kuri uyu wa Gatandatu amuhamagara amubwira ko amubonye mu mashusho polisi ishyize kuri Facebook, ashakishwa kuko amaze kwiba banki.

Yamusabye gusubizayo amafaranga y’abandi agahita anishyikiriza polisi.

Iyi nkuru dukesha washingtonpost ivuga ko umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Woody Wallace, yavuze ko amaze gutabwa muri yombi, yavuze ko yagiye kwiba banki ngo agure impeta y’ubukwe yagombaga guha umugore we kuri uyu wa Gatandatu.

Yahise ashyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo agezwe imbere y’urukiko aho ashinjwa ubujura

Police iherereye muri ako gace yibyemo, yatangaje ko amafaranga yibye yagarujwe kandi ko ubukwe yagombaga gukora kuri uyu wa Gatandatu butabaye.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/10/2019
  • Hashize 5 years