Umugabo yashyingiwe na telephone -“Amafoto”

  • admin
  • 03/07/2016
  • Hashize 8 years

Umugabo witwa Aaron Chervenak w’imyaka 34 utuye Los Angeles mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yakoze igikorwa cyatunguye benshi nyuma yo gushyingirana na telefoni abenshi bazi nka touch (smartphone) ye imbere y’Imana n’amategeko.

Uyu mugabo ngo akaba yakoze urugendo aturuka Las Vegas yerekeza mu duce dytadukanye gushaka urusengero rumwemerera gushyingiranwa na telefoni no kuyirahirira ko ayikunda nkuko yabikorera umukobwa yihebeye maz akamugira umugore we w’ubuzima bwose.

Avugana n’abanyamakuru ku mpamvu z’icyo gikorwa cye gitangaje, Aaron yavuze ko yanzuye gushyingiranwa na telephone zikora byinshi bitandukanye kandi ikaba ifata umwanya munini ku bijyanye n’urukundo kuko zifasha abantu mu bihe bitandukanye, zibahuza ndetse ziabasha kubaha umutuzo.“Mu by’ukuri duhuzwa na telephone mu bikorwa byinshi bya buri munsi dukora. Iyo tugize ibibazo, tuyirukankiraho kugira ngo tubashe gutuza, idufasha gusinzira, guturiza intekerezo zacu n’ibindi byinshi. Ku ringe rero, iyo niyo sano iri hagati yange n’iyi telephone yange mureba.” Aya ni amagambo ya Aaron.

“Kubera iyo mpamvu rero, iyi telephone yange dufitanye isano rikaze kandi ry’igihe kirekire akaba ariyo mpamvu uyu munsi nanzuye gukora ubukwe nayo”.

Bitewe n’uburyo yemerewe gukora ubukwe muri urwo rusengero, yavuze ko azagerageza kuzamura imikoranire ye n’urwo rusengero kuko ngo nabo bamwakiranye yombi ndetse anahabwa ikaze.



Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/07/2016
  • Hashize 8 years