Ntibisanzwe: Umugabo yashyingiranwe n’umukobwa we atabizi none bamaze kubyarana abana babiri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/01/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umugabo w’Umunya-Nigeria yavuze uburyo habayeho ukwibeshya gukomeye agahura n’umukobwa we yibyariye maze barakundana atabizi birangira bashakanye none ubu bamaze kubyarana abana babiri.

Uyu mugabo n’umukobwa we akaba n’umugore we,batuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba ari naho bahuriye Bose batabizi ko umwe ari umubyeyi w’undi ariko birangira bakoze ubukwe babana nk’umugore n’umugabo.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Gbenga Oyato mu cyumweru gishize,uwo mugabo utaratangajwe Amazina yatangiye avuga ukuntu yigeze gukundana n’umukobwa mu 1996 ariko baza kuburana ntihagira uwongera guca undi iryera.

Iyi nkuru dukesha Ghgossip.com,ivuga ko baburanye nuwo mukunzi we ariko ntiyegeze amubwira ko atwite inda ye ndetse nta n’ubwo bongeye kuvugana ngo amubwire ko yabyaye.

Uyu mugabo wiberaga muri Amerika,avuga ko hari Umukobwa waturutse muri Nigeria ahageze aramubona aramubenguka bararambagizanya birangira bashyingiranwe ariko ntiyamenya ko Ari umukobwa we arongoye.

Gusa ngo nyuma baje kujya gutemberera muri Nigeria 2020,maze uwo mugore afata icyemezo cyo kujya kwereka Umugabo we nyina umubyara.

Ngo barahageze uwo mugabo abona ni mugiturage cy’iwabo ariko ngo yaguye mu kantu abonye bageze mu rugo kwa se.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko bamaze kugera aho iwabo w’umugore we, maze atungurwa no kubona nyirabukwe bigeze gukundana mu 1996 Ari nabwo baherukanaga, yarabaye umugore wa se banafitanye umwana.

Bwa nyuma nibwo yahise amenya ko yashakanye n’umukobwa we,wanahindutse umwana wa mu ka se kuko muri urwo rugo,se yabyaranye n’uwo mugore Umwana umwe ari we uwo mukobwa yashakanye nawe.

Yasoje avuga ko iryo banga rizwi n’abantu babiri gusa aribo,we ndetse n’umugore wa se cyangwa nyirabukwe wahoze Ari umukunzi we Kugeza ubu nta bandi babizi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/01/2021
  • Hashize 3 years