Umugabo yasabye umuryango we ko niyapfa bazamuhambana ibinyamakuru none byarangiye babimukoreye

  • admin
  • 21/06/2019
  • Hashize 5 years

Umusaza wo mu gihugu cya Uganda wari umunyamakuru w’ibinyamakuru byandikira kuri murandasi,kubera kuba imbata yo gusoma ibinyamakuru yahambanwe impapuro nyinshi z’ibinyamakuru bitandukanye.

Amakuru avuga ko uyu mukambwe w’imyaka 89 y’amavuko,Dodoviko Ssenyengo yari yarigeze guha amabwiriza abo mu muryango we yo kumuhambana ibinyamakuru bitewe n’uko akunda ku bisoma cyane.

Umwe mubacuruzi yabwiye Newvision ati “Byari gacye kumubona adafite ikinyamakuru cye mu ntoki”.

Bivugwa ko ibi byose ku bikora byatewe n’uko atizeraga ko umuryango we uzabasha kubika ibyo binyamakuru yari yarujuje mu rugo rwe maze afata uyu mwanzuro utangaje wo kuzahambanwa nabyo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/06/2019
  • Hashize 5 years