Umugabo yasabye gatanya nyuma y’iminsi itatu akoze ubukwe

  • admin
  • 11/11/2019
  • Hashize 4 years

Umugabo witwa Lindo Mcovu yarambazanyije n’umukobwa witwa Pitovu,nyuma y’imyaka itatu bakora ubukwe ariko icyatunguye abantu ni uko uwo mugabo nyuma y’amasaha 48 ni ukuvuga iminsi ibiri, yahise yaka gatanya.

Taliki 5 Ugushyingo 2019 nibwo Lindo na Pitovu,bakoze ubukwe nyuma bahise bajya mu kwezi kwa buki mukirwa cya Zanzibar, aha niho umugabo yavuye amaze gufata icyemezo cyo kwaka gatanya ku buryo taliki 9 yari amaze kuyaka.

Amakuru avuga ko muri icyo gihe k’imyaka itatu bari bamaze bakundana,bahuye gake gashoboka ndetse n’uburyo bahuraga ntibamaranaga umwanya munini ku buryo umugabo yaba yaritegereje neza.

Lindo yavuze ko icyatumye atandukana n’umugore we bari bamaranye iminsi itatu bakoze ubukwe ngo ari uko yasanze afite isura itandukanye niyo yamubonanaga ku mafoto, bityo rero ngo ntiyabashije kwihanganira kubana n’umugore utandukanye nuwo yashakaga.

Akomeza vuga ko yabonye umugore we avuye mu mazi ubwo bari muri pisine, abonye ukwasa aratungurwa cyane.

Ati “Nabanje gukebaguza ngo ndebe niba umugore uje ansanga niba ari wawundi twararanye, ntakubeshye pe naramuyobewe, yasaga nabi cyane, noneho kubera yari arwaye n’ibintu by’ibiheri mu maso yari yabaye mubi bishoboka”

Avuga kandi ko kuva ako kanya yahise agenda afata bimwe mubyo yari yitwaje aho bari baraye, asiga umugore Zanzibar, ari nabwo yatashye agahita yaka gatanya.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/11/2019
  • Hashize 4 years