Umugabo yarigambye avuga ko amaze kwanduza abagore benshi SIDA ku bushake kugira ngo atazapfa wenyine

  • admin
  • 17/07/2018
  • Hashize 6 years

Umugabo wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yigambye ko yaryamanye n’abagore ndetse n’abakobwa babarirwa hagati ya 21 na 24 bose ngo intego kwari ukubanduza agakoko gatera SIDA kugira ngo atazapfa wenyine.

Umugabo utaramenyekanye amazina ye yombi witwa Devid yatanze ubuhamya mu kiganiro yagiranye na BBC Afrika Eye kitwa My Neighbour The Rapist,hari gukorwa icyo kiganira Devid yabwiye umunyamakuru wa BBC witwa Golden Mtika ko yafashe kungufu abagore batagira ingano kugirango abanduze agakoko gatera sida.

Umunyamakuru Mtika we yavuze ko uyu Devid yakuranye nawe ari inshuti ndetse akaba hari aho yabashije kumukiza mu manza yagiranaga n’abaturage inshuro nyinshi bitewe n’ibyo yakoraga.

Mu kiganiro bakoranye, Umunyamakuru yabajije Devid uburyo yiyumvaga ubwo yanduzaga agakoko gatera SIDA inshuti ye y’umukobwa bakundanaga cyera.Yamusubije atazuyaje ati”Numvaga ari byiza”.

Bakomeje kuganira yemeza ko amaze kwanduza abagore babarirwa hagati ya 21 na 24.

Abazwa niba yarakoreshaga agakingirizo,Devid ati ”Oya….Ntako nigeze nkoresha na rimwe…..Ndabizi neza ko nanduye bityo ndashaka gukwirakwiza agakoko gatera SIDA. Numva ari byiza kuko sinshobora gupfa njyenyine”.

Yakomeje abwira umunyamakuru ko adashobora kumara iminsi itatu adakoze imibonano mpuzabitsina kubera ko ari umuhungu w’umunyembaraga.

Umunyamakuru yakomeje amubaza niba atekereza ko ari umuntu mubi mu bandi bantu,ako kanya Devid nta soni namba ati ”Yego, barantinya[…..]Barabizi ko nshobora kubikora umwanya uwo ariwo wose”.

Umunyamakuru yakomeje kumva ibyo agwa mu kantu arumirwa ahita abaza Devid niba yarigize ahohoterwa cyera akiri muto bishobora kuba aribyo byamuteye kuraruka gutyo.

Devid ati ”Yego,narimfite nk’imyaka hagati ya 14 na 15 muri icyo gihe,umupolisi yatangiye kuntegura nk’umugore,hanyuma tukajya dukorana imibonano mpuzabitsina [……..] Bityo mbyiga guhera aho maze ntangira no kubikorera hanze”.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/07/2018
  • Hashize 6 years