Umugabo yamaze iminsi itanu umutwe we waheze mu myanya y’urwego

  • admin
  • 27/08/2019
  • Hashize 5 years

Umugabo watakaga mu cyumba cy’ubwiherero kirimo n’ubwogero mu burasirazuba bw’Ubufaransa yaranyereye nuko umutwe we uhera mu rwego yari akandagiyeho… hashira iminsi itanu.

Uyu mugabo w’ahitwa Mattaincourt utaratangajwe amazina yasanzwe yagize umwuma bikomeye kubera kugabanuka kw’amazi mu mubiri we.

Igitangazamakuru 20minutes gitangaza ko uyu mugabo wo mu kigero cy’imyaka 60, yari agihumeka ubwo abaganga bamugeragaho. Batabajwe na mushiki we, wamusuye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Umutwe we, wari waraheze mu ntambwe ebyiri zo kuri urwo rwego, warabyimbye muri ako kaga yahuye na ko mu gihe cy’iminsi itanu, kandi ntiyashoboraga gushyikira telefone ye.

Gutembera kw’amaraso ye yo mu mutwe kwaragabanutse, ubu ari gukorerwa isuzumwa mu bitaro.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/08/2019
  • Hashize 5 years