Umugabo yakatiwe imyaka 90 y’igifungo azira kubyarana n’abakobwa be batandatu

  • admin
  • 20/08/2019
  • Hashize 5 years

Umugabo witwa Aswad Ayinde wo mu gihugu cya Nigeria yahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana be batandatu akabyarana nabo abana batandatu avuga ko ashaka gukora umuryango utavangiye none yakatiwe igifungo cy’imyaka 90.

Ayinde w’imyaka 55 y’amavuko usanzwe utuye Paterson muri New Jersey muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yakatiwe imyaka 50 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abakobwa be batandatu akabyarana nabo abana batandatu.

Aburana bwa nyuma, Ayinde yahamwe n’icyaha cyo gusambanya umukobwa we witwa Aziza Kibibi ubwo yari akiri muto afite imyaka umunani y’amavuko.

Igihano yahawe cyaje kiyongera ku cyo yari yarahawe mu 2011 kingana n’imyaka 40 mu buroko aho yari yarahamwe n’icyaha cyo gusambanya undi mukobwa we batabanaga ihita yuzura imyaka 90 y’igifungo.

Uyu mugabo azwi cyane muri muzika,yabaye umuyobozi mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo ’Killing Me Softly’ y’itsinda Fugees mu 1996.

Yabyaranye n’abakobwa be kugirango akore umuryango utavangiye

Mu buhamya bubabaje bwo mu rubanza rwa mbere rw’uyu mugabo bwatanzwe n’umugore we wa mbere batandukanye witwa Aikasha,yavuze ko umugabo we yashakaga gukora umuryango we utavangiye akabyarana n’abakobwa be bose uko ari batandatu.

Ibi kandi uyu mugabo yabyiyemereye mu rukiko aho yavuze ko isi igiye kurangira ariko ko ariwe uzasigara n’abamukomokaho yahisemo bose.

Ubundi buhamya bwatangiwe muri urwo rubanza ni uko Ayandi yatangiye gusambanya umukobwa we wa kabiri mu gihe yari afite imyaka 8 y’amavuko,nyuma yaho yakomeje kumusambanya umutera inda inshuro enye zose ariko bakazikuramo.

Uko kuryamana kwabayeho mu gihe kingana n’imyaka 30 kugeza ubwo Ayandi atandukanye na nyina w’uwo mukobwa nk’uko byatangajwe n’abayobozi.

Nk’uko NBC New York yabitangaje, ngo uwo muryango wabaye ahantu hatandukanye muri New Jersey y’amajyaruguru bacungiwe umutekano n’abayobozi bashinzwe uburenganzira no kurinda abana.

Iyi nkuru ya NBC New York ikomeza ivuga ko uwo muryango wagiye kure ya Florida kugirango bihishe iperereza ryakorwaga nyuma y’uko abayobozi bari bamaze kuvana abana benshi mu rugo rwa Ayande mu 2000,babajyana kwa muganga kubakorera isuzuma birangira Ayinde atawe muri yombi.

Abayobozi bavuga ko baje kumurekura by’agateganyo mu gihe kingana n’umwaka ariko kamere iranga arakomeza asambanya umukobwa we mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Umugore we yavuze ko muri icyo gihe Ayinde yakomeje kujya akubita abakobwa be bose anabicisha inzara mu buryo bubabaje.

Umwana wa mbere umugabo gito Ayinde yabyaranye n’umukobwa we

Abana benshi b’uwo mugabo yabyaranye n’abakobwa be bavukiye mu rugo.Impinja ebyiri nizo zapfiriye mu rugo zihambwa nta ruhushya rw’ubuyobozi ndetse n’icyemezo cy’amavuko.

Umukobwa we witwa Aziza babyaranye abana bane umwe aza kwitaba Imana hasigara batatu.Uwa mbere ni uwitwa Arrishtk babyaranye afite imyaka 17 y’amavuko.Nyuma baje kubyarana undi witwa Koko ariwe wa kane.

Bamwe mu bo bari baturanye bavuze ko abo bakobwa b’uyu mugabo gito, batigeze bajya ku ishuri kuko bigishirizwaga mu rugo ndetse bakanabuzwa kwegera aho abandi bana bari mu buryo bwo guhisha ibanga ry’ibyabakorerwaga mu muryango.

JPEG - 77.3 kb
Aziza Kibibi yatangiye gufatwa ku ngufu na se afite imyaka umunani y’amavuko babyarana umwana wa mbere ageze mu myaka 17

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/08/2019
  • Hashize 5 years