Umugabo yakatiwe gufungwa imyaka 63 azira gufata ku ngufu abakobwa 3 bari munsi y’imyaka 10 y’amavuko

  • admin
  • 04/12/2018
  • Hashize 5 years

Umugabo witwa Samula Matovu w’imyaka 38 y’amavuko utuye mu gace ka Kasambya mu karere ka Lwengo yakatiwe n’ Urukiko rukuru rwa Masaka gufungwa imyaka 63 azira gufata ku ngufu abana batatu bari munsi y’imyaka 10 y’ubukure.

Umushinjacyaha Winfred Nabisinde yavuze ko Matovu yakoze iki cyaha ku matariki ya 8 Nzeri 2015 ndetse na 11 Ugushyingo 2015.

Ngo icyo gihe uyu mugabo yafashe ku ngufu abana batatu umwe ufite imyaka 9 undi 8 ndetse n’uw’imyaka 6 y’amavuko,ariko ngo yabashije gusambanya babiri gusa uw’imyaka 9 ndetse n’uw’imyaka 8 igihe bari bagiye kuvoma kw’ iriba nk’uko umugenzacyaha Aminah Akasa yabitangaje.

Hari saa kumi n’ebyiri za ni mugoroba aho yabakurikiye abasambanyiriza mu gashyamba nyuma yo kubasezeranya kubaha amafaranga n’izindi mpano zitandukanye.

Abakobwa barabyihereranye ntibagira n’umwe babibwira batinya ko ababyeyi babo babimenya bakaba babahana.

Matovu nyuma yo kubona atanyuzwe, tariki ya 11 Ugushyingo 2015 yongeye gushaka gusambanya uwa gatatu wari muto muri bo.

Bivugwa ko uwo mwana w’imyaka 6 yamushutse igihe yari avuye ku ishuri atashye akamushukisha capati ubwo ahita amujyana mu nzu ye aho yamusambanyirije.

Byaje kumenyekana nyuma y’uko ababyeyi b’umwana bamutegereje igihe kire kire ngo ave ku ishuri bamubuze batangira gushakisha bagera ku muturanya w’uwo mugabo witwa Mastulah Nanyunja ababwira ko yabonye akana kinjira mu nzu ya Matovu.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rushinja Matovu, ngo Nanyunja yakomeje avuga ko yabonye yinjiramo agacyeka ko ari umukobwa w’uwo mugabo bityo ngo ntiyabyitayeho.Binjiye mu nzu basangamo akana k’agakobwa kari kuvirirana bahita bashaka gukubita uwo mugabo ariko Nanyunja ahita abasaba kumureka ahubwo bakamushyikiriza ubuyobozi.

Ariko ngo na babandi 2 bari baramaze kubibwira ababyeyi babo mbere y’uko ibyo biba nabo bahita bajya kubakorera isuzuma basanga barasambanyijwe.

“Ntabwo yatubabaje”

Abo bakobwa mu buhamya bwabo mu cyumba cy’urukiko babajijwe niba barababaye igihe bakorerwaga imibonano mpuzabitsina ku ngufu,umwe muri bo ukuze yahise avuga ko ntacyo byamutwaye.Ariko umucamanza yahise avuga ko akurikije inyandiko afite bari bitangarije ko atabinjijemo cyane nk’uko yabikoze kuri mugenzi wabo muto kuko byamuviriye kuva amaraso.

Regina Babukiika wunganira uwuregwa yahakanye igihano cyahawe umukiriya we avuga ko akiri muto ndetse ko agomba kugirira igihugu akamaro.

Ikindi ngo umukiriya we ntabwo yasobanukiwe ko abo bakobwa yasambanyije bavaga inda imwe.

Yongeraho ati”Nabo ubwabo biyemereye ko batababaye igihe basambanywaga”.

Gusa umucamanza Nabisinde yamuhaye imyaka 21 kuri buri mwana uko ari batatu bihwana n’imyaka 63.

Matovu yari amaze imyaka ibiri muri gereza yemera igihano yahawe ariko yibaza impamvu urukiko rutamugiriye imbabazi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/12/2018
  • Hashize 5 years