Umugabo yageze mu rugo iwabo nyuma y’imyaka 20 asanga imihango yo kumushyingura irimbanyije

  • admin
  • 05/08/2019
  • Hashize 5 years

Umugabo witwa Kennedy Olwa w’imyaka 38 y’amavuko wo mu cyaro cya Godmiaha mu gace ka Homa mu gihugu cya Kenya wari warabitswe ko yapfuye byaranemejwe n’umuryango ndetse n’abantu benshi, yagarutse mu rugo asanga imihango yo kumuhamba igeze kure.

Amakuru atangazwa n’abo mu muryango we ngo ni uko uyu mugabo yitabye Imana mu kwezi gushize mu gihe yari amaze imyaka 20 aho yagiye mu mujyi wa Mbita ahantu yageze agakora umurimo w’uburobyi.

Umuyobozi w’icyaro uwo mugabo atuyemo witwa Joseph Ndege yavuze ko umuryango we bawubwiye ko umuhunga wabo yitabye Imana azize uburwayi.

Ati”Bamaze kubyumva ntibirirwa bata igihe babitekerezaho bahita batangira imihango y’ukuntu bamushyingura.Icyo gihe bahise bohereza irindi tsinda kujya kureba mu buruhukiro bw’ibitaro basanga koko umuntu wahajyanwe na polisi ariwe neza neza”.

Ubwo umuryango we watangiye gutanga amatangazo kuri za radiyo ndetse ari nako basohora amafaranga menshi yo kugura ibyo bazakiriza abazaza kwifatanya nabo muri ibyo byago ndetse n’ibyo kumushingura.

Uko yaje kugaruka mu rugo akabiyereka ari muzima

Iyi nkuru ducyesha The Daily Monitor ikomeza ivuga ko,cyera kabaye Olwa yumvise amatangazo kuri radiyo ubwo yarimo kuroba amafi ku cyambu cya Alum,avuga ko yapfuye kandi agahitanwa n’indwara itazwi.

Ndege akomeza agira ati “Yahamagaye abo mu muryango we ababuza gutakaza amafaranga bitegura kumuhamba.Ubwo bamwe mu bo mu muryango bahise berekeza aho yari ahamagariye kugirango bashire amatsiko ko ariwe”.

Ubwo muri icyo gihe imihango yo gutegura kumushyingura mu cyaro k’iwabo cya Godmiaha yararimbanyije dore ko hari bamwe batizeraga uwo wabahamagaye ko ari bya nyabyo.

Bo bavugaga ko ibyo batabyemera kubera ko yari amaze imyaka 20 yose ntawuzi amakuru ye ndetse nta n’uwo yigeze avugisha na rimwe.

Ubwo babandi bari bagiye kumureba bamugezeho mu gito kuwa Gatatandatu tariki 3 Kanama 2019 ariko mu rugo bo bari bakomeje gutegura kumuhamba.

Mbere yo kumugeraho,kuwa Gatanu abo mu rugo umurambo bari bawuvanye mu buruhukiro bawugejeje mu rugo bitegura kuwushyingura kuwa Gatandatu ku gicamunsi.

Ndege akomeza avuga ko babandi bari bagiye Olwa,bageze aho yakoraga umurimo wo kuroba ku cyambu cya Alum mu gihe mu rugo hari hasigaye akanya gato ngo umurambo we ushyingurwa.

Olwa yarahageze abahamiriza ukuri ko uwo bagiye guhamba ari muzima ndetse anabamara impungenge.

Ubwo yahise abasaba gufata wa murambo bakuye mu buruhukiro bakawusubizayo kuko ari uw’undi muntu wapfuye atari Olwa dore ko we yari amaze kuhigerera.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/08/2019
  • Hashize 5 years