Umugabo yafatanywe urumogi n’inyama z’ifumberi yishe muri Pariki ya Nyungwe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/01/2022
  • Hashize 2 years
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru yafashe Munyenshongore Cyprien w’imyaka 42 wo mu Murenge wa Muganza , Akagari ka Rukore, Umudugudu wa  Karanka, afite ibilo bitanu by’urumogi n’inyama z’inyamaswa yo mu bwoko bw’ifumberi, yari amaze kuyicira muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko Munyenshongore yafashwe n’abashinzwe kurinda Pariki ya Nyungwe taliki ya 31 Ukuboza 2021 bamaze kumufata bamuzanira Polisi.

Yagize ati: ”Bamufatiye mu cyuho ubwo yari yamaze kwica inyamanswa yo mu bwoko bw’ifumberi yamaze kuyibaga inyama yazishyize mu mufuka, bamufashe ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Yanafatanwe amababi y’urumogi rubisi rupima ibilo bitanu, avuga ko yari amaze igihe kinini aruhinga muri Pariki ya Nyungwe akajya kurusoroma akaruzanira abakiliya be.

SP Kanamugire yavuze ko Munyenshongore ubwo yafatwaga yari yambaye ikoti  ry’imvura ry’Ingabo z’u Rwanda, akaba yararihoranye ubwo yari akiri mu mutwe w’Inkeragutabara ariko akaba yarawirukanywemo  kubera imyitwarire mibi.

Yagize ati: “Ku makuru twahawe n’uhagarariye inkeragutabara mu Murenge wa Muganza avuga ko hashize umwaka batakimubara mu Nkeragutabara kubera imyitwarire mibi harimo no kumukekaho  kujya mu ishyamba rya Nyungwe guhigayo inyamanswa. Usibye guhiga inyamaswa mu cyanya gikomye, Munyenshongore arakekwaho no kwijandika mu biyobyabwenge.”

Yafatiwe mu cyuho amaze kubaga ifumberi afite n’ibilo 5 by’urumogi rubisi

Munyenshongore aremera ko inyamanswa yayishe ayiteze umutego, yari agamije kuyijyana iwe kuyirya na ho urumogi yafatanywe akaba avuga ko yagombaga kurushakira isoko. Kuri ubu yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza akorerwe na dosiye.

Ingingo ya 58 yo mu itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/01/2022
  • Hashize 2 years