Umugabo yafashwe yikoreye isanduku irimo umurambo w’umugore we awujyanye kwa Pasiteri ngo amukize

  • admin
  • 04/03/2019
  • Hashize 5 years

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe w’imyaka 38 y’amavuko yafatiwe ku mupaka ugabanya Afurika y’Epfo na Zambabwe afite isanduku irimo umurambo w’umugore we wari umaze iminsi yitabye Imana amujyanye ngo Pasiteri amukize abe muzima.

Morgan Mandana usanzwe ari injeniyeri mu itumanaho,yabuze umugore we mu mpanuka y’imodoka yabereye mu murwa mukuru wa Zimbabwe Harare mu byumweru bibiri bishize.

Umugore we witwa Stephanie yari akiri muto kuko yari afite imyaka 26 gusa ndetse aba bombi bari bafitanye umwana umwe rukumbi,yashyinguwe mu cyaro k’iwabo wa Morgan nyuma y’icyumweru kimwe yitabye Imana.

Mu kubazwa n’abantu barinda ku mupaka,Morgan yasobanuye ko yafashe umwanzuro wo kuzura umugore we,kubera y’uko yabonye ibitangaza byakozwe na Pasiteri w’umunya-Afurika y’epfo witwa Alpha Lukau,wazuye umugabo wari warapfuye bityo ngo arifuza guhura nawe kugira ngo amukirize umugore we witabye Imana.

Yakomeje abwira abo bantu ko yizeye ko ari buhure na pasiteri nyuma agahita agaruka mu gihugu cye n’umugore we ari muzima ikindi ngo ntagahunda yari afite yo gutura muri Afurika y’epfo.

Mu kwizera ko umukozi w’Imana ari bumukirize umugore we Stephanie,Morgan yasutse amarira ubwo abarinda umupaka bari bamubujije kwambuka ngo yinjire muri Afurika y’Epfo.

Nk’uko bitangazwa ngo uyu mupasiteri nyuma yo kuzura uwo mugabo wari umaze iminsi yitabye Imana,yahise atabwa muri yombi na Polisi yo mu gihugu cye.Igitangaza cye cyakwiragiye imbuga nkoranya mbaga aho abantu benshi bavuze ko ari amarozi yakoresheje cyangwa ari imyuka y’amashitani.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/03/2019
  • Hashize 5 years