Umugabo yafashwe asambanya umugore wa bandi none atwite inda y’imvutsi

  • admin
  • 01/04/2019
  • Hashize 5 years

Umugabo witwa Lukena Inambao ukomoka mu ntara ya Mongu muri Zambia, atwite inda nkuru nyuma yo gufatwa ari gusambanya umugore w’abandi.

Uyu mugabo Lukena Inambao yabujijwe kenshi gusambanya uyu mugore w’abandi aranga birangira arozwe gutwita nyuma yo gufatwa ari gusambanya uyu mugore.

Lukena Inambao yatwite hashize iminsi 2 afashwe asambanya uyu mugore none kuri ubu inda ni nyarwego.

Ntabwo bizwi neza niba uyu mugabo Lukena Inambao azabasha kubyara uyu mwana atwite cyane ko iyi nda atigeze ayiterwa ahubwo ari uburozi.

Lukena Inambao yabwiye abanyamakuru ko atagishobora kurya kuko iyo abigerageje inda ibyimba cyane akananirwa guhumeka.

Kugeza ubu Lukena Inambao ari gushaka abavuzi gakondo bo kumufasha kugira ngo iyi nda igabanuke.

Niyomugabo Albert / MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/04/2019
  • Hashize 5 years