Umugabo yafashwe ari gusambanya nyina na nyirabukwe abeshyera inzoga

  • admin
  • 05/11/2018
  • Hashize 5 years

David Shekari w’imyaka 32,umugabo wihinduye nk’inyamaswa ukomoka muri Nigeria, yafashwe ari gusambanya nyina umubyara n’uwahoze ari nyirabukwe abwira abantu bamufashe ko hari imyuka mibi imufata iyo yanyoye inzoga ikamutegeka gusambanya abakecuru.

David Shekari yabwiye polisi ko buri gihe iyo amaze kunywa agasembuye imyuka mibi imuzamo ikamutegeka kujya gusambanya abakecuru ndetse yasambanyije nyina na nyirabukwe kubera ko yabuze umukecuru hafi ye asambanya.

Shekari yavuze ko umugore we yamutaye nyuma yo kumenya ko yafashwe ari gufata ku ngufu nyina,ahita yishakira undi mugabo.

Yagize ati “Sinzi ibintu bintegeka gukora amahano,gusa iyo nyoye inzoga umudayimoni anyinjiramo akanjyana mu mujyi gushaka umukecuru wo gusambanya.Nakubiswe kenshi ariko iyi ngeso nananiwe kuyicikaho”.

Yungamo ati”Nafashe ku ngufu mama ubwo nari mvuye mu kirori nanyoye.Nashatse umukecuru nsambanya ndamubura,ngeze mu rugo nsanga mama arasinziriye mpita mufata ku ngufu.Yavugije induru yumvise ndi kumusambanya,abantu barahurura,basanga nasinze.Mvuye mu nzoga (mu kinya),namusabye imbabazi, arambabarira.

Akomeza agira ati”Nyuma y’iminsi mike nagiye mu kindi kirori,ndanywa ndasinda.Nagiye kureba umugore wanjye wari warantaye iwabo,mpageze nsanga nyina araryamye mpita mufata ku ngufu.

Yavugije induru,abantu barahurura,bankubita inkoni hafi no kunyica gusa ndabinginga barandeka.Sinzi ibinzamo iyo nasinze.Wasanga ari imyuka mibi inyinjiramo ikantegeka gufata ku ngufu abakecuru.”

Uyu mugabo yafashe ku ngufu nyina w’imyaka 70 n’uwahoze ari nyirabukwe w’imyaka 65,byatumye atabwa muri yombi na polisi aho yabahaye ubu buhamya.

Kuri ubu mu gace Shekari atuyemo ka Katari ,abacyecuru barahamutse kuko nta wukigenda ninjoro kubera gutinyaga ko uyu mugabo usanzwe ari umuhinzi yabafata ku ngufu ndetse abaturage bemeje ko buri mukecuru wese yafungaga inzu ye cyane ninjoro kugira ngo iki gikoko kitinjiramo.


Abacyecuru bakutse umutima ntawugitarabuka ni mugoroba kuko batinya Shekari ko yabafata kungufu ariko we abwira polisi ko ari imyuka mibi imwoshya

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/11/2018
  • Hashize 5 years