Umugabo yaciye umutwe w’inshuti ye ahita yijyana kuri polisi awufite mu ntoki

  • admin
  • 03/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde witwa Pashupati yagiriye inshuti ye magara umujinya w’umurandura nzuzi ahita ayikata umutwe nyuma yijyana kuri polisi awufite mu ntoki.

Giresh ngo yagerageje guterita nyina wa Pashupati, maze uyu musore niko guhita akora igikorwa cy’ubunyamaswa.

Ibi byo gutekereza kugiriranira nabi hagati y’izi nshuti zombi arizo Giresh na Pashupati,byatangiye ubwo bari mu iserukiramuco aba bombi bari bitabiriye mu gihugu cy’Ubuhinde.

Umutanga buhamya yavuze ko aya marorerwa yabereye ahantu kure y’umujyi wa Mandya aho nyakwigendera Giresh yinjiye mu rukundo na nyina wa Pashupati.

Ikindi kandi ngo nyakwigendera yaramaranye imyaka itatu mu rukundo na nyina wa Pashupati.

Nyuma y’uko Pashupati w’imyaka 24 y’amavuko,yakase umutwe wa Giresh w’imyaka 36, yahise agenda kirometero 20 ku igari rye agana mu mujyi wa Mandya ahita yinjira muri sitasiyo ya Polisi n’igihanga cy’inshuti ye mu ntoki.

Pashupati wafashwe acyekwaho ubwicanya,hari video yamugaragaje yiruka mu muhanda afite umutwe w’umuntu ndetse uri kuvirirana amaraso.

SP Shivaprakash Devaraj, wemeje iby’ifatwa ry’uyu mugabo yagize ati”Turimo ukora iperereza kuri aya mahano,ariko uwushinzwa n’uwishwe bari inshuti magara.Biragaragara ko nyakwigendera yapfuye yapfuye mu gitondo,mbere y’uko umutwe we ujyanwa kuri sitasiyo polisi”.

Pashupathi yabwiye polisi ko intandaro ya byose ari uko Girish yari amaze kubwira nyina amagambo atari meza ari nacyo cyatumye barwana akageraho amwica.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/10/2018
  • Hashize 6 years