Umugabo witwa Samuel agiye kurega mu rukiko ababyeyi bamubyaye batamugishije inama

  • admin
  • 08/02/2019
  • Hashize 5 years

Umugabo wo mu Buhinde w’imyaka 27 y’amavuko, avuga ko ateganya kurega mu rukiko ababyeyi be kubera ko bamubyaye nta ruhushya abibahereye.

Uyu mugabo witwa Raphael Samuel ukora ubucuruzi mu mujyi wa Mumbai, yabwiye BBC ko atari byo gushyira abana ku isi kubera ko bahita basabwa guhangana n’umubabaro wo ku isi mu buzima bwabo bwose.

Bwana Samuel, birumvikana, yumva neza ko tutagishwa inama mbere yuko tuvuka, ariko ashimangira ko “kubyarwa kwacu ntikwavuye ku cyemezo cyacu”.

Rero, Bwana Samuel avuga ko kuba tutarasabye ko tubyarwa, twagakwiye kubihemberwa mu gihe cy’ubuzima bwacu bwose.

Iyi myumvire ya Bwana Samuel ikubiye mu mitekereze y’abarwanya kuvuka – imitekereze ivuga ko ubuzima bwuzuye ibibazo kuburyo abantu bakwiye kureka guhita bororoka bahutiyeho.

Avuga ko ibi byatuma buhoro buhoro inyoko-muntu icika ku isi kandi ko byaba na byiza kurushaho ku buzima bw’umubumbe w’isi.

Yagize ati: “Ntacyo bimaze kuba hariho inyoko-muntu. Abantu benshi babayeho mu kababaro. Inyoko-muntu icitse, isi n’inyamaswa byakwishima kurushaho. Byabaho neza rwose [inyoko-muntu] itariho. Kandi nanone nta kiremwa muntu cyakongera kubabara. Kubaho kwa muntu ntacyo bimaze na gato“.

Mu mwaka ushize wa 2018, yafunguye ipaji ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, igaragaza amafoto ye afite ubwanwa bwinshi bw’ubuterano, ikintu gihisha mu maso ndetse n’ubutumwa burwanya ivuka.

Muri ubwo butumwa, harimo nk’ubu bugira buti: “Guhatira umwana kuvukira muri iyi isi, agahatirwa kugira akazi akora, si ukumushimuta ndetse n’ubucakara?”

Bukomeza bugira buti: “Ababyeyi bawe barakubyaye aho kugira ngo bagire igipupe cyangwa imbwa, ntacyo ubagomba, uri uwo kubasusurutsa“.

Bwana Samuel avuga ko yatangiye kugira ibi bitekerezo afite imyaka itanu y’amavuko.

Yagize ati: “Nari umwana usanzwe. Nuko umunsi umwe numvaga ntameze neza muri jye, numva ntashaka kujya kwiga, ariko ababyeyi banjye bakomeza kumpatira kujya ku ishuri. Nuko ndababaza nti, ’mwambyariye iki?’ Nuko data abura icyo ansubiza”.

“Ntekereza ko iyo aza kubona icyo ansubiza, wenda ntari kuza kugira iyi mitekerereze”.

Nuko igitekerezo cye kirakura, afata icyemezo cyo kukibwira ababyeyi be.

Bwana Samuel avuga ko ababyeyi be – bombi b’abanyamategeko – bamukunda cyane. Avuga ko nyina yakiriye “neza cyane” igitekerezo cye cyo kubajyana mu rukiko ngo ababaze impamvu bamubyaye batamubajije, kandi ko na se ari “kwitegura” kubyakira.

Akomeje gushakisha umwunganizi mu mategeko

Mu itangazo nyina, Kavita Karnad, yasohoye, yavuze ko ari ukudashyira mu gaciro “kwibanda ku gice gito cy’ibyo [umuhungu we] atekereza”.

Yagize ati: “Imitekerereze ye irwanya ivuka, guhangayicyishwa n’umuzigo ushyirwa ku mutungo w’isi kubera ubuzima budacyenewe, kubabazwa kwe n’akababaro abana bagira mu ikura ryabo bitari ngombwa, ndetse n’ibindi byinshi, birirengangizwa mu buryo buteye agahinda“.

Iryo tangazo rya nyina ryongeraho riti: “Nishimiye cyane kuba umuhungu wanjye yarakuze akavamo umugabo utagira ubwoba, utekereza mu bwigenge. Nta kindi yakwizera kugira kitari ibyishimo”.

JPEG - 61.4 kb
Uyu mugabo witwa Raphael Samuel ukora ubucuruzi mu mujyi wa Mumbai, yabwiye BBC ko atari byo gushyira abana ku isi kubera ko bahita basabwa guhangana n’umubabaro wo ku isi mu buzima bwabo bwose

Bwana Samuel yavuze ko icyemezo cye cyo kurega ababyeyi be mu rukiko – yabagejejeho mu mezi atandatu ashize – gishingiye gusa ku myemerere ye ko isi yaba nziza kurushaho inyoko-muntu ibaye itayibaho.

Bwana Samuel agira ati: “Ndabizi ko ikirego cyanjye kizateshwa agaciro kuko nta mucamanza wakwifuza kucyumva. Ariko ndashaka rwose kugitanga kuko nshaka gutanga igitekerezo”.

Akomeje gushakisha umwunganizi mu mategeko, ariko kugeza ubu ntabwo aramubona.

Bamwe mu batanga ibitekerezo ku ipaji ye yo kuri Facebook, harimo abamushyigikira, ariko abenshi bakaba ari abamwamagana, barimo n’abagira bati: “Genda wiyice”.

Abamunenga banavuga ko ari gukora ibi agamije kwamamara.

Bwana Samuel agira ati: “Rwose sindikubikorera kwamamara. Ariko ndashaka rwose ko iki gitekerezo kimenyekana. Iki gitekerezo cyoroshye cyuko nta kibazo biteye kutagira umwana”.

Abajijwe na BBC niba atishimiye kuba yaravutse, yagize ati: “Iyo nza kutavuka. Ariko si uko ntishimye mu buzima bwanjye. Ubuzima bwanjye ni bwiza, ariko nari kwifuza kutaba hano [ku isi]. Urabizi, ni nkuko haba hari icyumba cyiza, ariko nkaba ntifuza kuba muri icyo cyumba”.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/02/2019
  • Hashize 5 years