Umugabo witwa Baganizi Fidèle, wari umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yi yahuye mukagozi arapfa

  • admin
  • 22/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro yimanitse mu mugozi arapfa, yihora ko umugore we yamubajije impamvu atareka ubusambanyi.

Urugo rw’uyu mugabo w’imyaka 55 rwari rumaze igihe ruhora mu makimbirane y’urudaca, yakururwaga n’uko ngo uyu mugabo yasaga n’uwigaruriye urugo rw’undi

mugore ufite umugabo uri muri gereza. Urupfu rwa Baganizi rwatunguranye cyane, kuko ngo yimanitse nyuma y’akanya gato amaze kuzenguruka

umudugudu yibutsa abaturage bo muri uyu mudugudu yayoboraga, kwitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Amaze guha abaturage ubu butumwa, ngo yageze mu rugo iwe asanga umugore mu rugo yinjira mu nzu, umugore we ari hanze akora uturimo, yinjiye mu inzu

ngo nibwo yasanze umugabo we amaze kwimanika mu mugozi, ahita apfa. Rurangirwa Fidèle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shyembe, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko impamvu y’urupfu rw’uyu mugabo ngo yaba ari intonganya zahoraga mu rugo rwe zishingiye ku ngeso y’ubusambanyi yamurangaga, kandi umugabo ntiyishimire ko umugore we abimubazaho. Yagize ati “Urwo rugo rwari rusanganwe amakimbirane, umugore we amushinja kuba ajya mu rundi rugo rwa mugenzi we ufite umugabo we ufunze, ayo makimbirane

birakekwa ko yaba ari yo ntandaro yo guhitamo icyemezo kigayitse akimanika mu kagozi”.

Umurambo w’uwo mugabo wahise ujyanwa mu bitaro bya Murunda kugira ngo hakorwe ibizamini, hamenyekane icyamuhitanye. Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu dukunze kugaragaramo ukwiyahura, ahanini bikaba biterwa n’amakimbirane yo mu ngo.

Yandittswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/10/2015
  • Hashize 9 years