Umugabo w’imyaka 40 yatawe muri yombi azira gushyingiranwa n’umwana w’umukobwa ufite imyaka 10 y’amavuko

  • admin
  • 16/07/2019
  • Hashize 5 years

Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko witwa John Nchoe wo mu gace ka Olooltoto mu muri Narok mu gihugu cya Kenya,yatawe muri yombi azira gushyingiranwa n’umwana muto w’umukobwa ufite imyaka 10 y’amavuko bakabana nk’umugore n’umugabo.

Iyi nkuru ducyesha alternativeafrica ivuga ko icyatumye uyu musaza afatwa ari uko uwitwa Joshua Kaputa ushinzwe amahoro mu gace ka Narok yamenye amakuru y’uyu mwana wari warashyingiranwe n’uyu mugabo mu buryo bw’ibanga akabibwira polisi.

Yavuze kandi ko bari bamaranye icyumweru cyose babana nk’umugore n’umugabo ariko aho yamugize umugore wa kabiri dore ko yari asanzwe afite undi mugore.

Ati“Twamenye amakuru aturutse mu baturage.ubwo mu ijoro ryakeye ku bufatanye na polisi twahise tugota inzu ye[umusaza] duhita dukiza uwo mwana w’umukobwa”.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace,Adam Yunis,yemeye aya makuru avuga ko uwucyekwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Narok.

Yagize ati”Polisi yamenye amakuru iyakomoye mu baturanyi ko uriya mwana utujuje imyaka y’ubukure yashyingiranwe n’uriya musaza.Twahise tuhakwiragiza abapolisi bacu ubwo duhita tumufata”.

Yavuze kandi ko bagitegereje isuzuma ry’ubuzima rikorerwa uwo mukobwa kugira ngo turebe niba yarafashwe ku ngufu akangizwa mbere y’uko uwucyekwa ahamywa n’ibyaha.

Yunis yavuze kandi ko iperereza riri gukorwa ngo hatahurwe abihishe inyuma y’uku gushyingiranwa maze batabwe muri yombi ndetse harimo n’ababyeyi b’uwo mwana.

Ati”Kuva igihe umukobwa yaburiwe irengero avuye iwabo icyumweru cyose ntihagire n’umwe harimo n’ababyeyi be ngo abitubwire,niyo mpamvu tuzata muri yombi n’ababyeyi be barebereye icyo gikorwa”.

Aka gace ka Narok karangwamo ibikorwa byinshi byo gutera inda abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure ndetse n’abashyingirwa imburagihe ku buryo biri ku kigereranyo cya 40% nk’uko raporo y’urwego rw’ubuzima ibigaragaza.

Kaputa yasabye guverinoma ya Kenya gushyiraho ingamba zikomeye ku bantu bose bahohotera abana bakababuza uburenganzira bwabo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/07/2019
  • Hashize 5 years