Umugabo wemeje ko amaze kwica umubare w’ibyihebe bya ISIS bisaga 1500

  • admin
  • 30/11/2015
  • Hashize 9 years

Abu Azrael ukomoka mu gihugu cya Irak amaze kumenyekana cyane mu gihugu cye kubera ubwira afite mu kurandura buri wese ukorana n’umutwe wa Leta ya Kislamu aho amaze kwica abasaga 1500.

Ikinyamakuru 7sur7 kivuga ko uyu mugabo ugendana imbunda n’ishoka, afite umutwe witwaje intwaro w’abo mu bwoko bw’Aba-Chiites uzwi nka “Imam Ali Brigade”, ufite intego zo kutababarira abo muri Leta ya Kislamu. Abu Azrael benshi bakunze kwita Rambo bakomora kuri filime zamamaye mu myaka yashize, avuga ko ashobora no kwibasira abakomoka muri Arabia Saoudite abaziza ko barimo kwibasira abo mu bwoko bwa Houthis bo muri Yemen kuko ngo ari ubwoko bwe bw’Aba-Chiites.

Uyu mugabo w’inkorokoro afite abafana barenga ibihumbi 100 ku rubuga rwa Facebook dore ko akunda gushyiraho amashusho yashyirwa ku rwego rwa filime zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Hollywood). Nk’uko Leta ya Kislamu ikoresha imbuga nkoranyambaga isakaza amatwara yayo, Abu Azrael na we akoresha imbuga nkoranyambaga zisaga 40 acishaho ubutumwa butandukanye.Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwe, agira ati “Mfitiye ubutumwa ibyihebe mwese. Nzabahiga kuko ntaho mufite ho guhungira”.

Kubera kwamamara k’uyu mugabo ndetse n’amagambo akunze gutangaza ku gihugu gikomeye nka Arabia Saoudite, ngo hari amahirwe make y’uko Azrael atagera ku ntego ze kuko iki gihugu gishobora kumuhiga dore ko ngo n’insoresore akorana na zo zitoroshye.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/11/2015
  • Hashize 9 years