Umugabo washinze ikinyamakuru cyamamaye cyane ku isi yitabye Imana

  • Niyomugabo Albert
  • 04/05/2021
  • Hashize 3 years
Image

Umugabo witwa Béchir Ben Yahmed washinze ikinyamakuru “Jeune Afrique” cyamamaye cyane ku isi, yitabye Imana ku wa 3 Gicurasi 2021, afite imyaka 93 azize COVID-19.

Ni nyuma y’igihe kitari gito yari amaze arwariye mu bitaro bya Lariboisière biri i Paris mu Bufaransa, aho yabigiyemo mu mpera za Werurwe 2021.

Uyu mugabo yavutse ku wa 2 Mata 1928, muri Djerba mu Gihugu cya Tuniziya. Béchir Ben Yahmed ni umwe mu binjiye muri Guverinoma bwa mbere Tuniziya ikimara kubona ubwigenge, ku butegetsi bw’uwari Perezida w’iki gihugu icyo gihe Habib Bourguiba.

Yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho kuva mu 1956-1957.

Mu 1956 yashinze ikinyamakuru cyandika mu rurimi rw’Igifaransa gisoboka buri cyumweru yise “L’Action “, mu 1960 ashinga ikitwa Afrique Action nyuma kiza guhindura izina kitwa Jeune Afrique, cyamamaye cyane mu gutangaza inkuru zo ku mugabane w’Afurika.

Nkuko byatangajwe ku rubuga rw’iki kinyamakuru www.jeuneafrique.com, uyu mugabo wakoraga umwuga w’itangazamakuru akawujyanisha n’inshingano zo muri Guverinoma, mu 1962, yiyemeje kujya kwikorera ava muri Tuniziya ajya gukorera i Roma mu Butaliyani, na bwo ahava ajya muri Paris ari na ho iki kinyamakuru gifite ibiro.

Uko ibihe byagiye bihita ikinyamakuru ke cyagiye cyaguka kigira amashami, abyara icyitwa Jeune Afrique Media Group, harimo iryandika mu rurimi rw’Icyongereza (The Africa Report), ibirebana n’ubukungu (Jeune Afrique Business) na La Revue ryibanda ku makuru yo hirya no hino ku isi.
Gusa mu 2020, Jeune Afrique Media Group yagizweho ingaruka na COVID-19, aho yakuyeho imyanya 21 ku 134 yari ifite, itangira no gushaka uburyo bwo gushyira ingufu mu itangazamakuru ryo kuri “internet”.

  • Niyomugabo Albert
  • 04/05/2021
  • Hashize 3 years