Umugabo wanjye yanciye inyuma asambana na mama none babyaranye umwana-Mbigenze nte?

  • admin
  • 25/11/2019
  • Hashize 4 years

Nyuma y’umwaka nshyingiranywe n’umugabo wanjye nabyaye abana babiri b’impanga maze kuko nari naniwe cyane nsaba mama wabaga mu ntara ko yaza akamfasha kubitaho mu gihe ntarakomera bamaze kugira amezi 3, mama asubira mu cyaro na we ajya kwita ku rugo rwe.Nyuma y’amezi 5, mama yarampamagaye ambwira ko atwite ndetse rwose ari hafi kubyara

Uyu usaba ko yagirwa inama ni umugore w’imyaka 29 y’amavuko(twahaye izina rya Naome) ufite nyina ariko se akaba yaritabye Imana.

Naome avuga ko nyina ubwo yari yasubiye mu ntara mu mezi atanu,yashatse kongera kugaruka mu rugo rw’umukobwa akahaba igihe gito kugira ngo ariho azabyarira.

Naome akomeza agira ati“Hanyuma nanjye nkamwitaho kuko njye abana banjye bari bigiye hejuru ho gato.

Nabanje gutungurwa no kubona mama agiye kubyara nyuma yanjye ariko nyine nubaha ko ari umuntu mukuru ufite uburenganzira n’ubushobozi bwo kwihitiramo uko atwara ubuzima bwe.

Mama naramwemereye araza mu gihe yitegura kubyara, mwitaho, mufasha kugura imyenda y’uruhinja n’ibindi bikenewe, hanyuma dutegereza ko umunsi wo kubyara ugera.

Mama yaje gutungurwa umunsi wo kubyara yahawe na muganga utaragera, twihutira kujya kwa muganga ndetse tugerayo yanegekaye cyane, biba ngombwa ko ahita atangira kwitabwaho by’umwihariko kuko basanze we n’umwana bafite ikibazo biba ngombwa ko bamubaga byihuse.

Abonye bikomeye, abwira muganga ko akeneye kugira icyo ambwira mbere yo kwinjira aho babagira, muganga amuha iminota mike turavugana ; ariko ibyo umubyeyi wanjye yambwiye ni agahomamunwa.

Yarambwiye ati ’Mwana wanjye aha ngiye sinzi ko mpasohoka amahoro, none rero reka nkubwire ukuri naguhishe, ubimenye, ngusabe n’imbabazi kandi nubwo utambabarira uzababarire uyu murumuna wawe ngiye kubyara, naramuka abayeho kuko we ni umuziranenge’.

Ubwo ntangira kumwirwa nibaza icyo kintu mama ansabira imbabazi kiranshanga, maze niko guhita ambwira ko burya se w’uwo murumuna wanjye ugiye kuvuka, ari umugabo wanjye. Ambwira ko baryamanye mu gihe yari yaraje kumfasha narabyaye.

Ntababeshye kwihangana byarananiye, nsohoka niruka, njya mu rugo mfata abana banjye njya ku mugore w’inshuti yanjye mubwira ko yanshumbikira igihe gito ngafata umwanya wo gushyira ubwenge ku gihe nkabitekerezaho neza, hanyuma ngafata umwanzuro, ariko uko ndushaho kubitekereza niko ubwonko bwanjye burushaho gushyuha.

Amakuru mfite nuko mama yabazwe akabyara umwana w’umukobwa muzima, ndetse ubu ko we n’umugabo wanjye birirwa banshakisha ngo bansabe imbabazi.

Ngaho bavandimwe, mungire inama. Ubu koko aba bantu mbakorere iki ?”

Niba nawe ushaka kugisha inama twandikire kuri email: muhabura10@gmail.com

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/11/2019
  • Hashize 4 years