Umugabo wafashe ku ngufu abana 276 yakatiwe gufungwa imyaka 60

  • admin
  • 14/02/2019
  • Hashize 5 years

Umugabo wo muri Colombia wemeye ko yafashe ku ngufu abana 276, yakatiwe igifungo cy’imyaka 60.

Urukiko rwo mu mujyi wa Barranquilla rwanzuye ko Juan Carlos Sánchez Latorre yakoze ibyo byaha hagati y’umwaka wa 2007 n’uwa 2008.

Sánchez Latorre, uri mu kigero cy’imyaka ya za 30 ariko isatira 40 y’amavuko, yari yarihimbye izina rya Big Bad Wolf byo kwiyoberanya, nuko akajya ashyira ku mbuga za interineti amafoto na videwo bigaragaza ibyo bikorwa bye by’ihohotera.

Yafatiwe muri Venezuela mu mwaka ushize wa 2018 akoresha umwirondoro mpimbano, nyuma y’imyaka itanu yari amaze yihishahisha.

Mu gihe cy’iburanisha, Sánchez Latorre yemeye ko yafashe ku ngufu abahungu n’abakobwa bose hamwe 276.

Abashinjacyaha babwiye urukiko ko yageraga kuri abo yafashe ku ngufu anyuze ku mbuga za interineti, nuko akaza guhurira nabo mu nzu zo guhahiramo, akabaha amafaranga nk’ingurane yo kubafata ku ngufu.

Abashinjacyaha bavuze ko iyo abo bana baramukaga babyanze, akenshi yabakubitaga.

Abategetsi bemeza ko Sánchez Latorre yakoreye ibindi byaha muri Venezuela mbere yuko kera kabaye atabwa muri yombi mu mujyi wa Maracaibo, nuko akoherezwa muri Colombia mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2018.

Abaturanyi be bavuze ko batari barigeze na rimwe bamucyekaho ko ashobora kuba umuntu uteye ubwoba ufata abana ku ngufu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/02/2019
  • Hashize 5 years