Umugabo wabiyogoje asambanya abagore b’abayobozi bakuru yafashwe asambana n’umwarimukazi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Uganda hacicikanye amashusho y’umugabo witwa Mugenyi Jerome,wafashwe Ariho asambana n’umwarimukazi wubatse witwa Irene Musimenta usanzwe wigisha ku kigo cy’ishuri cya Ntare ariko yarafashwe yigira nyoni nyinshi.


Jerome w’imyaka 37,usanzwe utuye muri Kasusu mu burengerazuba bwa Uganda, yafatiwe mu gace ka Mbarara Kuri uyu mwarimukazi ufite umugabo witwa Micheal.

Aya mashusho yagiye hanze,yatumye hari amabanga y’uyu Jerome ajya ahagaragara aho habonetse abandi bagabo Babiri bavuze ko uyu Mugenyi yakoze ubu busambanyi no ku bagore babo.


Iyi nkuru dukesha Nilepost ivuga ko muri abo bagabo harimo n’uwahoze ari minisitiri mu gihugu cya Uganda utaratangajwe Amazina ye ndetse na Minisiteri yayoboraga,wasobanuye neza Uburyo uyu Mugenyi yasambanyije umugore we mu myaka itanu ishize.


Yagize ati” Narimfitanye inama na Perezida noneho nerekeza i Kampala.Icyo ntamenye,ni uko ako kanya nkiva mu rugo nahasize Jerome.Amahirwe nagize ni uko abaturanyi bamubonye iwanjye bagahita bambwira.Nahise ngaruka mu rugo mpageze Nsanga yakubise umugono mu buriri bwanjye.Icyo gihe umugore wanjye yari anyarukiye mu gasantere kugura utuntu”.


Uyu muminisitiri yavuze ko nyuma yo gutonganya Mugenyi amusanze mu buriri bwe,yahise yisobanura yigira umuntu mwiza nk’uko yagaragaye mu mashusho amaze gufatwa asambana n’umwarimukazi.


Ati“ Uko Niko yabaye.Yigira umuntu mwiza,umutagatifu ariko aripfisha iyo ageze ku bagore akabakorera ibya mfurambi”.


Si minisitiri gusa wavuze ko Mugenyi yabiyogoje,ahubwo hari n’undi muyobozi wahoze akora mu bucamanza,wasobanuye amabi ya Mugenyi yamusenye bituma atandukana n’umugore we bitewe n’uko yajyaga ku kazi maze Mugenyi akaba agize amahirwe yo gusambana n’umugore we.


Ati” Murabizi nkatwe abacamanza buri gihe tuba duhugiye mu guca imanza ndetse tunisomera amategeko. Tugira igihe gito cyo kwita ku miryango yacu.Bityo ndatekereza ko Ariho yahereye ararura umugore wanjye.Igihe kimwe namubonye arimo kwishimira mu cyumba cyanjye.Kugira ngo anshengure umutima,yafashe icyayi akinywera mu gikombe cyanjye narinsanzwe nyweramo.“

Agace ka video kerekana Jerome afatwa ari mu buriri na Irene Musimenta
Irene Musimenta wafashwe asambana na Jerome Mugenyi
Jerome Mugenyi ushinjwa gusambanya abagore b’abayobozi muri Uganda yafatiwe ku mwarimukazi
  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/12/2020
  • Hashize 4 years