Umugabo wa mukuru wanjye yambonye nambaye ubusa none ntagituma nsinzira- Ndagisha Inama
Bitunguranye umugabo wa mukuru wanjye yamboneye ubwambure none ubu isaha ku isaha arimo kuntesha umutwe kugera n’aho ansanga mu cyumba ndaramo.
Icyo gihe mukuru wanjye yari akiri mu bwogero njye nari ndimo kwisiga amavuta, ndi muri icyo cyumba babaramo n’umugabo we. Ubwo umugabo we yavuye muri siporo asunika urugi nzi ko ari mukuru wanjye nk’ubitwa n’inkuba nsanze ari umugabo we.
Ntacyo nikangaga kuko mukuru wanjye we ni ibisanzwe, ntacyo namuhisha cyangwa anyishije, twarakuranye, turarana, ntacyo atanziho, nanjye ntacyo ntamuziho, umugabo we yarambonye wese, haba imbere, yewe n’inyuma ubwo nahindukiraga mfata isume.
Gusa ako kanya yabuze icyo akora, asubira muri salo ariko nta cyo atabonye pe! nirinze kubibwira mukuru wanjye kandi n’umugabo nta kintu yamubwiye, mbese ntabwo mukuru wanjye yigeze amenya ibibaye.
Kuva uwo munsi uyu mugabo akomeje kumbwira amagambo y’uburaya, mbese yahise antinyuka kandi ubundi nta bintu birebana n’imibonano mpuzabitsina yajyaga anganiriza.
Bisigaye bigera ku kagoroba akampamagara ambaza aho ndi, asigaye ashaka kunsohokana asize umugore we mu rugo, asigaye ansanga mu cyumba ndaramo akandyama iruhande nk’iyo abonye umugore we adahari.
Mbese ndabona ari umukino utoroshye urimo gukinirwa mu nzu imwe, gusa natinye kugira icyo mbwira grande soeur kuko nkeka ko yabigiraho ikibazo akaba yanyirukana kandi naburaga igihe gito ngo nirangirize ishuri.
Mungire inama, ese mukuru wanjye nemere mubwize ukuri, burya umugabo ugeze aho ashaka kugukabakaba agusanze wicaye no muri salo biba byageze kure, arimo gucunga ku jisho umugore we akaba angezeho ariko nkamunanira.
Namubwije ukuri ko ntahemukira mukuru wanjye, kuko kumusenyera nanjye byangiraho ingaruka no mu muryango, inama zanyu ni ingirakamaro.
Nawe ushaka kugisha inama watwandikira ukohereza kuri E-mail:muhabura1@gmail.com cyangwa muhabura10@gmail.com
Clenia /MUHABURA.RW