Umugabo wa mukuru wange yamfashe ku ngufu aransambanya none natinye kubibwira mukuru wange: Mbigenze nte?

  • admin
  • 17/11/2015
  • Hashize 8 years

Umukunzi wacu nyuma yo kubona umuntu duherutse kubabwira ugisha inama nawe yarafashijwe ndetse bituma yifuza ko abakunzi n’abasomyi ba Muhabura.rw bamugira inama kuko nawe afite ikibazo kimuremereye ndetse akaba yarabuze icyo yakora, tubonereho no kubashimira uburyo mwadufashije kugira inama Josiane kuko yatubwiye ko yafashijwe cyane ndetse aradushimira.

Uyu yitwa Olive we yatwandikiye atugisha inama ndetse anemera ko izina rye twaritangaza ntakibazo ariko tukirinda gutangaza aho aturuka. Yaratwandikiye ati:

Muraho neza bavandimwe, nitwa Olive mfite mukuru wanjye umaze imyaka ibiri abana n’umugabo ariko mu mu kwezi kwa mbere nibwo nari nsoje kwiga amashuli yisumbuye ubwo uwo mukuru wanjye ansaba ko najya kuba iwabo kuko nyine yari yarabyaye kandi afite umukozi w’umuhungu utashobora kurera umwana ndetse nawe ubwe ntago yakundaga kureresha umwana we abakozi, ubwo nyine yaraje abivuganaho no murugo barabyemera ubwo njya kubayo ariko nyine ubwo kuko mbere wenda najyagayo ndi umushyitsi sintindeyo ubwo ntahantu najyaga mpurira n’umugabo wa mukuru wanjye ngo wenda mbe nabona ingeso ze cyangwa we abone ingeso zanjye urumva ubwo bwo nari ngiye kubonana nawe noneho tubana umunsi ku munsi.

Papa Manzi niko twahamagaraga Umugabo wa mukuru wanjye rero kuko uwo mwana wabo yitwaga Yvan, sasa ubusanzwe ajya ku kazi iminsi yose hanyuma muri weekend yirirwa mu rugo hamwe na Sister wanjye nawe muri weekend ntago ajya akora ubwo bose birirwa murugo cyangwa bakajya kudutembereza rimwe na rimwe iyo batagiye nko muri weekend mu ntara kwishimisha ubwabo. Mu minsi isanzwe rero Sister wanjye agira konje ku wa kabiri naho umugabo we nyine Papa Manzi aruhuka ku wa kane, mu kwezi kwa kwa gatatu nibwo Papa Manzi yatangiye kujya akunda kuva kukazi nkabona rimwe yanzaniye utuntu tudasanzwe twaba utwo kwambara, ndetse no kurya nyine gusa nange nkabifata nk’ibisanzwe kuko nabonaga nyine ari urukundo akunda mukuru wange rumutera kunkorera ibintu byiza byinshi. Umunsi umwe yari yaruhutse atagiye kukazi nuko arampamagara ngo ninze kurerera umwana mu cyumba cyabo nuko ubwo nsanga araryamye yambaye umwenda w’imbere (Boxer) ubwo nyine ngewe sinabyitaho cyane hanyuma arangije arambwira ngo nicare ku buriri ashaka ko aba akina n’umwana we, ubwo mba ndicaye aho gukina n’umwana we atangira kujya ankorakora ndetse nza gushiduka atangiye kunkuramo imyenda ngerageza kumwiyaka aranga amfata ku ngufu. Kuva ubwo yatangiye kujya antera ubwoba ngo ningira uwo mbibwira azanyitukanana na sister wange kandi mu by’ukuri sister wange ndamukunda kuko yamfashije ibintu byinshi ndetse ari kumwe n’uyu papa Manzi kuburyo batandukanye byamabaza cyane nange simbyifuza na rimwe. None amezi ashize ari 7 ntari nabibwira mu kuru wange ndetse no mu muryango ntawe ubizi ariko umutima umpatira kubibwira byibuze inshuti yange ariko nabuze amahitamo… Mbigenze nte? Olive

Tubibutsa ko E-mail watwandikiraho ushaka kugisha inama cyangwa ikindi cyifuzo ndetse n’igitekerezo ari: muhabura1@gmail.com cyangwa sakayezu@gmail.com ndetse ukaba wananyandikira kuri Facebook yange ariyo Akayezu Snappy cg Page ya Muhabura.rw ukibuka gusiga ukoze like.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/11/2015
  • Hashize 8 years