Umugabo mugufi cyane w’imyaka 50 atangaza benshi bamwe bakamwitiranya n’uruhinja [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 02/05/2018
  • Hashize 6 years

Umugabo witwa Basori wo mu gihugu cy’Ubuhinde mu gace ka Gop Lal, ufite imyaka 50 w’uburebure budasanzwe kandi budahuye n’imyaka ye igitangaje kuri ikigihagararo cye kidasanzwe ni uko uyu mugabo yavutse nk’abandi bana ariko ageze ku myaka itanu gusa gukura byahise bihagararira aho agumana uburebure yari agejeje kuze n’ubu.

Basori kuri ubu afite uburebure bungana na cm 74, n’ubwo yavutse nk’abandi bana,yagize ibyago byo gukura ajya juru acyuzuza myaka 5 ahubwo asigara akura mu myaka gusa kuko kuri ubu afite imyaka 50 ariko uburebure bwo ntibuhinduka buhora ari bwabundi yari yifitiye mu myaka ye itanu.

Gusa byaje kugera ubwo bikomera abavandimwe batangaza ko babuze ubushobozi bwo kuvuza uyu muvandi wabo kugira ngo akire uburwayi butuma adakura ngo age ejuru.

Ubwe yivugira ko abantu batabyumvaga kugera n’ubwo bamusererezaga bakamubwira ko ari ikivajuru ariko ubu aho atuye n’ikirangirire.

Basori yagize ati ” Abantu bakundaga kunsesereza bakanyita ikivejuru, ariko ibyo bihe byararangiye kuri ubu ndi umwe mu bantu bakunzwe cyane aho ntuye.”

Basori kuri ubu ufite akazi mu ruganda ruto rw’aho atuye amaze kuba icyamamare bitewe n’igihagagaro cye kidasanzwe.Uyu mugabo avuga ko n’ubwo ateye mu buryo butandukanye n’ubw’abandi we yishimira uko ateye.

Umuvandimwe wa Basori we ni muzima ndetse afite uburebure nk’ubwo abantu basanzwe avuga ko Basori yatumye kuri ubu basigaye basurwa n’abantu baturutse imihanda yose baje kureba uyu muvandimwe we.

Basori we ngo nta kibazo aterwa no kuba afite ubumuga bw’uburebure kuko yumva ari umugisha kandi ntacyo abandi bantu bazima bamurusha.

Basori ati”Ntakibazo nterwa n’uko ndeshya,ndakora mbayeho, ndasinzira kandi ndarya nk’abandi bantu bazima, uko meze kose, meze neza nta kibazo nigeze ngira kubera uko ndeshya.”



Bamwe kumusuhuza barinda kunama hafi no kwikora ku birenge


Basori ngo ntacyo abandi bakora we atashobora


Basori yavutse nk’abandi yahagaze gukura afite imyaka 5



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/05/2018
  • Hashize 6 years