Umugabo arahigwa bukware nyuma yo kwica umugore we n’abana 2 akoresheje ishoka

  • admin
  • 22/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Umugabo witwa Thenge Mutua ukomoka mu gihugu cya Kenya kuri ubu arahigwa bukware nyuma yo kwihekura akiyicira abo mu muryango we bose bagizwe n’umugore ndetse n’abana babiri ku mpamvu zitaramenyekana.

Ngo aya mahano yabaye ku wa Kane tariki 20 mu masaha y’ijoro mu cyaro cya Thua nk’uko the star ducyesha iyi nkuru ibitangaza.

Raporo ivuga ko abaturage batuye hano babyutse bagashengurwa no kubona umugore w’uyu mugabo n’abana babiri barambaraye mu muvu w’amaraso bapfuye.

Polisi ya Nzambani yamaze kohereza abantu bajya guhiga uwo mugabo kugeza afashwe agakanirwa urumukwiye.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kitui, Antony Kamitu yavuze ko iperereza ryatangiye gukorwa ngo hamenyekane impamvu nyiri zina yateye uyu mugabo kwica umugore we w’imyaka 43 y’amavuko,umukobwa we w’imyaka 14 ndetse n’umuhungu we muto.

Yagize ati”Dufite raporo y’aya mahano y’uyu mwicanyi ariko turacyakora iperereza ku cyamuteye kuyakora”.

Imirambo y’abanyakwigendera yakuwe aho babiciye babajyana ku bitaro bya Kitui mu igorofa rya 14 mu cyumba cy’uburuhukiro.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 22/12/2018
  • Hashize 5 years