Umugabane wacu nta bwo ugomba kuba nk’indege yagumye aho igomba guhagurukira gusa – Perezida Kagame

  • admin
  • 12/09/2020
  • Hashize 4 years

Perezida Kagame, yifashishije urugero rw’indege agaragaza uburyo Umugabane w’Afurika nk’ukeneye abayobora iterambere ryawo kugira ngo itazahera aho iri nubwo ifite amahirwe menshi y’iterambere by’umwihariko ashingiye ku mutungo kamere.

Mu Muhango wo gusoza Inama y’Iminsi ine yiga ku buhinzi, yahuje abasaga ibihumbi 10 barimo abahuye imbonankubone i Kigali ndetse n’abayikurikiye ku ikoranabuhanga, Perezida Kagame yagaragaje uburyo ubuhinzi bw’Afurika bugifite amahirwe menshi akeneye kubyazwa umusaro.

Yagarutse ku buryo Abanyafurika bakeneye kwimakaza ikoranabuhanga mu gukora ubuhinzi bwa kijyambere, kugira ngo abahinzi n’ababagurira umusaruro barusheho kuryoherwa n’inyungu ziboneka muri urwo rwego rugisinziriye.

Yagaragaje ko Afurika yazisanga yaraheze aho iri nka ya ndege, mu gihe yaba itabonye abagabo n’abagore bafata iya mbere, by’umwihariko abakiri bato mu guhindura imiterere y’ubuhinzi.

Ati: “Ni nk’indege iri aho ihagurukira, iba igomba guhaguruka ikaguruka. Umugabane wacu nta bwo ugomba kuba nk’indege yagumye aho igomba guhagurukira gusa, ntihaguruke ngo iguruke igende igere kure hejuru mu bicu. Icyo nkangurira buri wese, by’umwihariko urubyiruko, ni ukugira iyo myumvire. Imyumvire yo gukura ibintu ku rwego rumwe ubigeza ku rundi.”

Perezida Kagame yavuze ko intego nyamukuru yo kwimakaza ubuhinzi bwa kijyambere ari iyo guhaza ibyifuzo by’abahinzi n’iby’ababagurira umusaruro. Ati: “Twavuze ku mahirwe igihe kirekire, dukeneye guhindura ibintu no kureka kuvuga amahirwe gusa tukayageraho.”

Perezida Kagame, yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda hakozwe ibishoboka ngo abahinzi bashyirirweho ingero z’ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga kugira ngo bubakangurire gushora imbaraga zabo mu buhinzi butanga umusaruro ku buryo burambye.

Leta yatangije imishinga itandukanye yereka abahinzi ko kubona umusaruro uri hejuru n’inyungu mu bucuruzi bushingiye ku buhinzi bishoboka.

Perezida Kagame ati: “Kugira ngo bigerweho bisaba gushora imari mu ikoranabuhanga rigezweho, ryaba irijyanye no kuhira n’iryo gukoresha imbuto z’indobanure, ari na ko hategurwa amasoko ahagije n’inzira zinoze z’ubucuruzi.”

Yatanze urugero rw’umushinga Leta y’u Rwanda igeze kure ishyira mu bikorwa ku bufatanye n’Umuherwe Howard Buffet mu kibaya cya Nasho mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Uwo mushinga unagirwamo uruhare n’abahinzi batandukanye bawigiyeho byinshi.

Gusa na none Perezida Kagame yagarutse no ku kuba uruhererekane rw’ibiribwa rutareba abahinzi gusa ahubwo rugera no ku baguzi bagomba kubona umusaruro unoze, ugizwe n’amoko atandukanye.

Ibyo abahinzi bahinga bigomba kuba byujuje intungamubiri ndetse bifite ubuziranenge buhagije kugira ngo bibashe guhaza amasoko aboneka mu migi y’Afurika ikomeza kwiyongera uko imyaka ishira indi igataha. Bityo ayo masoko yaguka mu migi akwiye guhuzwa n’abahinzi mu byaro.

Perezira Paul Kagame yaboneyeho umwanya wo gushima Ubuyobozi bw’Umuryango Nyafurika uharanira iterambere ry’ubuhinzi (AGRA), Anthony Charles Lynton Blair watangije gahunda yo gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi muri Afurika, Graça Machel n’abandi bashyitsi b’imena batanze ibitekerezo byubaka muri iyo nama.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 12/09/2020
  • Hashize 4 years