Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar yasuye u Rwanda
- 07/01/2020
- Hashize 5 years
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt Gen Ghanim bin Shaheen al-Ghanim n’itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuva tariki 6 kugeza ku ya 7 Mutarama 2020.
Uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano usanzwe urangwa hagati y’u Rwanda na Qatar ndetse no kurebera hamwe uko hakwagurwa umubano mu bijyanye n’ibya gisirikari hagati y’ibihugu byombi.
Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cyo kuwa Mbere, Lt Gen Ghanim bin Shaheen al-Ghanim yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura nyuma bagirana ibiganiro ku bufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa Kabiri, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira aho bombi baganiriye ku nyungu rusange ibihugu byombi bigirira mu mubano wabyo.
Lt Gen Ghanim bin Shaheen al-Ghanim yagize ati “Tuzakomeza ubufatanye hagamijwe ko ingabo z’ibihugu byombi bigira ahazaza heza. Hari byinshi dushobora gufatanyamo, twabiganiriye kandi tuzabibonamo umusaruro mu minsi iri imbere. Hazashyirwaho amatsinda yihariye maze azakorane ku buryo bizashyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar aherekejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kandi yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse banasura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ku Kimuhurura.
Chief editor Muhabura.rw