Umuforomokazi yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa abakobwa aho babatera inda abana bavutse bakagurishwa

  • admin
  • 15/04/2018
  • Hashize 6 years

Umuforomokazi witwa Kelechi Okamgba w’imyaka 37 y’amavuko wo mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Obioma-Ngwa muri Abia, yatawe muri yombi na polisi yo muri icyo gihugu , nyuma yo gutahura ko afata abakobwa bakiri bato, bakabatera inda yarangiza akabahisha ahantu kugera babyaye, abana babyaye bakabagurisha.

Amakuru ducyesha Pulse.ng uyu muforomokazi yafatiwe na polisi ku mwana umwe yararimo kugurisha aho yagombaga guhabwa hagati y’amanaira ibihumbi 70 n’ibihumbi 80 gusa ntibyaje kumuhira kuko yaje gutahurwa na polisi.

Mu guhagarika ubu bucuruzi bw’uyu muforomokazi, hanafunzwe abakobwa batanu, bane muri bo bari batwite, bafatirwa aho Kelechi Okamgba yari abatungiye ategereje ko babyara bakagurisha abana babo.

Abakobwa bafashwe batwite harimo uwitwa Josephine Chimena w’imyaka 33, Obianuju Nze w’imyaka 22, Chinemerum Orji w’imyaka 18, ndetse na Chidinma Ndukwe w’imyaka 17.

Mu kwiregura anasaba imbabazi,Okamgba, uyu muforomo yavuze ko abakobwa bamwe bazanwaga n’abahungu cyangwa abagabo bakundana, maze akabafasha kubyerekeranye n’imibereho.

Kelechi Okamgba yagize ati”Ubundi abakobwa bazanwaga n’abasore cyangwa abagabo babo,ubwo abo bagabo cyangwa abasore bagashaka ndetse bakumvikana ku giti cyabo n’abagura abana”.

Akomeza agira ati”Njyewe icyo nabakoreraga ni ukubashakira buri kimwe bacyeneye harimo ibyo kurya,icumbi ndetse no kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze bityo niyo mpamvu nemera ko bari mubiganza byanjye”.

Yiyemereye ko umwana aherutse kugurisha ari uwagurishijwe mu kwezi kwa 2, bakaba baramugurishije amanaira ibihumbi 350 ( N350,000).

Umwe mu bakobwa batwite yavuze ko umuhungu bakundana ari we wahamujyanye kandi n’uwo bavukana abizi.

Yagize ati”Umuhungu dukundana niwe wanzanye hano ambwira ko nantera inda hari umuntu uzajyana umwana kandi akanamwitaho, kandi na mukuru wanjye arabizi”.

Ibi kandi bije nyuma y’uko Polisi yo muri iki gihugu imaze iminsi itaye muri yombi umupasiteri wari ufite aho atungira abakobwa benshi akabashakira abagabo b’abakire bakaryamana nabo hanyuma inda babateye bazibyara pasiteri akagurisha abana bazivutsemo.Ibi kandi muri iki gihugu biri ahantu henshi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/04/2018
  • Hashize 6 years