Umuforomo yasabye umugore utwite ko baryamana kugirango amurebere umunsi azibarukiraho

  • admin
  • 26/06/2018
  • Hashize 6 years

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Dedza mu gihugu cya Malawi hafungiwe umugabo w’umuforomo ndetse akaba n’umubyaza witwa Supiliyano John wo ku kigo nderabuzima cya Kefele ucyekwaho gushaka gufata kungufu umugore utwite mbere yo kumufasha kumenya ukwezi azabyariramo nk’uko yari yabimusabye.

Uyu mugore utwite utatangajwe amazina ngo yagiye gusura iki kigo ndera buzima ahasanga uyu mubyaza akaba n’umuforomo Supiliyano John kugira ngo amenye niba ari hafi kwibaruka cyangwa hakiri iminsi yo gutegereza.

Amakuru ducyesha Faceofmalawi ngo uyu ucyekwa yasabwiye umugore ko inzira imwe rukumbi yatuma amenya ko ari hafi yo kwibaruka ari ukubanza gukorana nawe imibonano mpuza bitsina.Ako kanya uwo mugore yahise yanga ibyo yari asabwe ahubwo ahita abwira umugabo we ibyamubaye.

Uwo muforomo amaze kubona ko ibyo yashakaga byanze kandi bishobora kumugiraho ingaruka yahise yemerera umugore kumuha amafaranga kugira ngo ntabivuge aryumeho ariko byamubanye iby’ubusa kuko umugore yari yamaze kubibwira umugabo we nawe ahita atanga ikirego umuforomo arafatwa arafungwa.

Ifungwa rye ryemejwe n’umuyobozi we akaba n’umuyobozi mu by’ubuzima mu karere ka Dedza, Mr. Liabunya avuga kandi ko uwucyekwa atagerejwe kugezwa imbere y’urukiko kwisobanura kuri ayo marorerwa nk’uko yabitangarije Zodiak Broadcasting Station.

Gusa ku ruhande rwa Polisi yo mu karere ka Dedza,umuvugizi wa polisi muri aka karere Edward Kabango ikibazo yagifashe nk’icyoroshye ntacyo yakivuzeho gikomeye.Gusa ngo uyu mugabo ahamwe n’icyaha azakanirwa urumukwiye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/06/2018
  • Hashize 6 years