Umufana w’impumyi wa Liverpool yasobanuye ibya Video yagaragayemo yishimira igitego cya Salah
- 14/12/2018
- Hashize 6 years
Mike Kearney, umufana w’impumyi ukomeye wa Liverpool, avuga ko atigeze ashidikanya ko Liverpool yinjije igitego ubwo yumvaga urusaku rw’abandi bafana ku kibuga Anfield cya Liverpool mu ijoro ryo ku wa kabiri w’iki cyumweru gusa ngo icyo atari azi gusa ni uwari umaze gutsinda icyo gitego.
Uyu mufana wafannye Liverpool ubuzima bwe bwose kugeza ubu, yavukanye ibibazo bijyanye no kureba, nuko afite imyaka irindwi y’amavuko arahuma.
Ariko nubwo ari rutahizamu Mohamed Salah wacishije umupira ku munyezamu David Ospina wa Napoli agatsinda igitego 1-0 muri uwo mukino wa Champions League Liverpool igakomeza mu cyiciro cyo gukina amakipe ahita akuranamo, telefone ngendanwa ya Mike ni yo itararuhuka na n’ubu.
Abantu barenga miliyoni eshatu bamaze kureba videwo yatangajwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter igaragaza mubyara we Stephen amwongorera amubwira uwari umaze gutsinda icyo gitego cya Liverpool.
Mike yabwiye BBC Sport ducyesha iyi nkuru ko ari umufana nk’abandi kandi kuba ahumye bitamubuza kwishima.
Ati”Ndi nk’undi mufana wese w’umupira w’amaguru – ntacyo bihindura kuba ntabona neza,ntabwo bimbuza kwishima”.
Yakomeje ati“Numvise niruhukije ko twari tumaze kwinjiza igitego”.
Mike w’imyaka 26 y’amavuko, udasiba ku kibuga Anfield iyo Liverpool yakinnye, arwaye indwara y’amaso yarushijeho gukara uko agenda akura.
“Mba nifuza ko nabona kurushaho, ariko ntibivuze ko ntashobora gutanga igitekerezo cyanjye bwite.
Biragoye ko abantu babona babyumva, ariko jye numva ari ibintu bisanzwe kandi nuko namye meze ubuzima bwanjye bwose. Ni uko jye ndeba umupira”.
Igitego Mohamed Sarah yatsinze nicyo cyatumye Mike ajya ibicu akakishimira mu buryo budasanzwe kandi atabona
Mike yemera ko yatunguwe n’ukuntu iyo videwo agaragaramo yasakaye, bigatuma kuba ishingiye ku gitego Salah yari amaze gutsinda, hari n’ibitangazamakuru byo mu Misiri – iwabo wa Salah – byamuhamagaye.
Ariko Mike, kavukire wo mu mujyi wa Liverpool mu Bwongereza, avuga ko byashoboraga kuba byari kumworohera kumenya uwinjije icyo gitego iyo Salah atagitsinda ari ahagana mu mfuruka y’ikibuga.
Ati”Hari urwijiji. Ubusanzwe iyo ndi hafi, nta kibazo ngira, ariko kure birangora kubona umupira. Kubera urusaku, ntabwo byangoye kwisobanurira icyari kimaze kuba”.
Mike avuga ko yajyaga akoresha uburyo bwateganyijwe ku kibuga bufasha abafana batabona n’abahunyeza, ariko ubu avuga ko aryoherwa no kujya mu kivunge cy’abandi bafana akumva umwuka uba uhari.
Ati”Nkunda kuba ndi mu bandi bafana, nkumva n’icyo mubyara wanjye atekereza [ku mukino]…”
Yakomeje agira ati”Iyo atari mubyara wanjye Stephen turi kumwe, haba hari izindi nshuti zanjye, ni ibintu bisanzwe kuri twe. Mbona bidasobanutse ukuntu abantu batunguwe no kumbona. Ni byiza, ariko hari ukuntu bitumvikana neza!”
Yanditswe na Habarurema Djamali