Umudepite uregwa kurasa umuntu mu kabari yaburanishijwe

  • admin
  • 20/01/2020
  • Hashize 4 years

Amaze icyumweru afunze nyuma yo kurasa umu-DJ wo mu kabari mu masaha y’igicuku kuwa gatanu w’ikindi cyumweru cyashize, arashinjwa gushaka kwica, we arabihakana.

Ni umudepite witwa Paul Ongili Owino uzwi cyane ku mazina ya Babu Owino, uyu munsi yabwiye urukiko ko nta mugambi wo kwica yari afite.

Hari amashusho agaragaraza ibyabereye mu kabari ubwo uyu mudepite yarasaga abo bashyamiranye akoresheje imbuda ye ya ’pistol’.

Ntiharamenyekana icyo yapfaga n’abo bari bahanganye barimo umuDJ muri ako kabari.

Owino yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ’yitabaraga kuko hari abamaze iminsi bashaka kumwica’.

Uyu mudepite ukunze kuvugwa cyane kubera imyitwarire ye bwite, ahagarariye abaturage b’agace ka Embakasi mu nteko ya Kenya.

Uyu munsi, umucamanza Francis Andayi yategetse ko Bwana Owino akomeza gufungwa by’agateganyo.

Aramutse ahamwe n’icyaha aregwa ashobora gufungwa burundu.

Uwo yarashe aracyavurirwamu bitaro i Nairobi nyuma yo kubagwa bamukuramo isasu yarashwe mu ijosi.

Uru rubanza rukurikiwe n’abantu benshi muri kenya, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, bashaka kumenya uko ruzarangira.

Hashize igihe gito polisi ya Kenya itangaje ko itazongera kurinda abantu bakomeye muri leta (VIP) bavugwa mu bugizi bwa nabi n’urugomo kugeza inkiko zibagize abere.

Abakomeye b’abasiviri batunzwe intwaro muri Kenya kandi ngo bazajya bamburwa uburenganzira bwo kuzitunga banazamburwe mu gihe bahamwe n’ibyaha by’urugomo.

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 20/01/2020
  • Hashize 4 years