Umudepite ukekwaho kwivugana Perezida Museveni ari mu mazi abira

  • admin
  • 10/06/2016
  • Hashize 8 years

Igipolisi cyo mu gihugu cya Uganda, cyataye muri yombi Michael Kabaziguruka, umudepite wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta kimukekaho gucura umugambi wo kwivugana Perezida Yoweri Museveni.

The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mudepite usanzwe uva mu ishyaka rya FDC rya Kiiza Besigye, yatawe muri yombi mbere y’uko Inteko Ishinga amategeko y’iki gihugu imurikirwa umushinga w’ingengo y’imari y’iki gihugu ejo ku wa gatatu tari ya 8 Kamena 2016. Mu itangazo igipolisi cya Uganda cyashyize ahagaragara, cyavuze ko Kabaziguruka yatawe muri yombi kimwe n’undi muntu utatangajwe amazina, bombi bakekwaho icyo bise umugambi mubisha.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’igipolisi Fred Enanga, kandi rivuga ko inzego z’umutekano zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane n’abandi bari babyihishe inyuma. Rigira riti: “Impamvu zihishe inyuma y’ifatwa ryabo ni zimwe, gusa ntidushobora gutanga amakuru arambuye aka kanya kuko dufite ubwoba ko byahungabanya iperereza turi gukora, gusa icyo twababwira cyo ni uko aba bakekwa bari kudufasha gukora iperereza kuri uyu mugambi mubisha uhuriweho n’abandi bantu benshi.”

Kabaziguruka yari yatsindiye intebe yo guhagararira agace ka Nakawa mu Nteko Ishinga amategeko, aho yari yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Fred Ruhindi binyuze mu matora yabaye muri Gashyantare uyu mwaka.



Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/06/2016
  • Hashize 8 years