Umucyecuru ukuze cyane ku isi yatanze ikiganiro gituma bamwe basuka amarira ubwo yizihizaga imyaka 129 amaze

  • admin
  • 08/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umurusiyakazi witwa Koku Istambulova wagaragajwe ko ariwe ukuze kurusha abandi kw’isi yifuzaga kuzapfa akiri muto nyuma y’uko yizihiza isabukuru y’imyaka 129 amaze abayeho kuko ngo ntiyigeze abaho yishimye mu buzima bwe, kandi ngo nta nigitekerezo yari afite ko azamara igihe kingana gutya kw’Isi , doreko yanifuzaga kuba yapfa akiri muto bitewe n’ubuzima yaciyemo.

Leta y’Uburusiya yemeza ko Koku afite iyi myaka y’ubukure yanatumye aba umuntu ukuze kurusha abandi kuri iyi si, aho ivuga ko yavutse kuya 1 Kamena 1889.

Koku wo mu giturage Bratskoye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’ubu Rusiya yizihije iyi sabukuru mu ntangiriro z’uku kwezi ari kumwe n’abana be bakuru 6 ndetse n’abuzukuru 16.

Yagize ati” Mbona abandi barya ibyuzuyemo intungamubiri , bakora imyitozo ngorora mubiri buri gihe, nta gitekerezo mbifiteho kuba naba mbayeho igihe kirekire”

Yungamo ati “ Ni imirimo y’Imana njye ntacyo nakoze ngo bigende gutya.Nta munsi n’umwe nigegeze numva nishimye mu buzima bwanjye. Nahoraga nkora cyane , mpora mu murima mpinga.Ndarambiwe. Kuramba kw’Isi cyane ntago ari impano y’Imana kuri njye, ahubwo njye mbifata nk’ibihano.”

Yakomeje kandi avuga ati “ Iyo ndebye ubuzima bubabaje nanyuzemo, bituma nifuza iyo nza kuba naripfiriye nkiri muto. Nakoze cyane ubuzima bwanjye bwose . sinigeze narimwe mbona n’akanya ko kuba nakwishimisha cyangwa ngo nidagadure nk’abandi.”

Aba Rusiya bavuga ko ibyangombya byosebya Koku byerekana n’imyirondoro ye byabuze mugihe cy’intambara y’abanya Ceceniya.

Kuri ubu Leta y’Uburusiya mu gice cy’abaharanira uburenganzira bw’abari muza bukuru bavuga ko abantu 37 bakuze muri icyo gihugu barengeje imyaka 110 ariko ngo abenshi nta marangamuntu bafite agaragaza igihe bavukiye cg ibyemezo bahawe bakiri bato.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/06/2018
  • Hashize 6 years