Umucungagereza yishe umukunzi we bahuriye kuri Facebook

  • admin
  • 03/03/2020
  • Hashize 4 years

Umucungagereza wo mu gihugu cya Kenya ari mu maboko ya polisi azira kwica umukunzi we.Bivugwa ko Tairus Mwangi yishe Purity Karwirwa amukubise inyundo inshuro eshanu ku mutwe no mu bindi bice by’umubiri.

Raporo yakozwe n yerekanye ko nya kwigendera yapfuye azize gukubitwa inshuro nyinshi ikintu mu mutwe.

Umubano hagati ya Karwirwa na Mwangi watangiriye kuri Facebook ariko biza kuvamo ibibazo no kutizerana haza kuvamo kwicana.

Mwangi ngo yari yabwiye inshuti ze ko yafashe inguzanyo ayikoresha ku mukunzi we Karwirwa ariko ngo nta masezerano bari bafite.

Ku wa kabiri, Mwangi ngo yahawe iminsi 10 y’ikiruhuko abeshye yuko mushiki we yamusabye kumujyana kwa muganga w’indwara zo mu mutwe nyuma yo kubona ko umukunzi we yamaze gutwarwa n’undi musore.

Mwangi akimara kunoza umugambi we yagiye kwa mushiki we, maze atumira umukunzi we bahuye kuri Facebook bari bamaranye umwaka nigice bakundana nkuko byemezwa na n’abashikibe.

Bakomeza bavuga ko umukunzi wa Mwangi akimara kuhagera yamujyanye muri kimwe mu byumba byo kuraramo ari kumwe na we asiga bashiki be bombi mu cyumbacy’uruganiriro bicaye.

Mwangi ngo akimara kwica Karwirwa yabeshye bashikibe ko asize mushutiwe mu cyumba ko agiye guhindura imyenda ngo basohokane nk’uko Nairobi News ibitangaza.

Bashikibe yyuma yo gufata umwanya muremure batabona musaza wabo ataragaruka kandi yasize umukunzi we mu cyumba cyo kuraramo bagiye kureba wa mukobwa ni basanga umurambo wa Karwirwa uryamye mu kidendezi cy’amaraso hasi.

Bashiki be bahise batabaza polisi ihageze basanga mu cyumba harimo inyundo nini ya mwicishije ndetse yanahataye n’imyenda yamwishe yambaye y’uzuyeho amaraso.

nyuma yaho gato Mwangi yaje gufatirwa mu kabari kaho.

Biteganijwe ko azashinjwa ubwicanyi ku ya 13 Werurwe 2020 ubwo azashyikirizwa urukiko ku nshuro ya kabiri.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/03/2020
  • Hashize 4 years