Umucamanza yabajije Dr Mugesera niba agira icyo avuga ku myanzuro isoza urubanza, amuhakanira yivuye inyuma ko ataburana atunganiwe

  • admin
  • 14/10/2015
  • Hashize 9 years

Urukiko Rukuru rwapfundikiye, kuri uyu wa 14 Ukwakirara 2015, urubanza Dr Leon Mugesera aregwamo ibyaha bya Jenoside atagize icyo avuga ku bihano yasabiwe n’Ubushinjacyaha, birimo igifungo cya burundu.

Urukiko Rukuru rwaburanishaga urubanza mpuzamahanga Ubushinjacyaha buregamo Dr Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, kuri uyu wa Gatatu, rwari gusoma icyemezo ku kumenya niba ukutitabira iburanisha kwa Me Felix Rudakemwa byabuza urubanza gukomeza.

Urukiko rwagaragaje ko rushingiye ku nshuro nyinshi Me Felix Rudakemwa wunganira Mugesera yagiye atitabira iburanisha yabitegetswe, agahanwa kenshi acibwa amande ntibigire icyo bitanga, bigaragaza ko atinza urubanza nkana.

Byongeye kandi, Urukiko rwavuze ko na Dr Mugesera yavugaga ko yabuze Avoka we atamumenyesheje, ariko ntagire icyo akora nko kwitabaza Urugaga rw’Abavoka.

Me Rudakemwa yavuye muri uru rubanza avuga ko atazakomeza kuburana mu gihe atabona igihembo cye, akanashimangira ko yari mu mishyikirano na Minisiteri y’Ubutabera ku bufasha yagombaga guha Dr Mugesera nk’utishoboye.

Minisiteri y’Ubutabera yahamagajw emu rukiko ngo igire icyo ivuga kuri iyo mishyikirano, iraza ivuga ko nta mishyikiraho ihari, urukiko rwanzura ko koko nta mishyikirano ihari, rufata ibivugwa n’uruhande rwa Mugesera nko gutinza urubanza nkana.

Ku bw’ibyo , Urukiko rwanzuye ko iburanisha rikomeza kuko ngo uburenganzira umuburanyi ahabwa n’amategeko bwo kuburana yunganiwe, ntibugomba kuzitira imigendekere myiza y’iburanisha.

Iki cyemezo kandi kikaba cyaranafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza rw’uwitwa Ntakirutimana, ndetse n’Urukiko rwa Arusha rwagifatiye uwitwa Musema Alfred. Aba na bo byagaragaraga ko batinza urubanza nkana, nk’uko Urukiko Rukuru rwabisobanuye.

Umucamanza yabajije Dr Mugsera niba agira icyo avuga ku myanzuro isoza urubanza, amuhakanira yivuye inyuma ko ataburana atunganiwe, kuko n’uyu munsi Me Rudakemwa ntiyaje nubwo yari yabitegetswe.

Dr Mugesera yahise ajuririra iki cyemezo avuga ko kibangamiye uburenganzira ahabwa n’amategeko bwo kuburana yunganiwe ahabwa n’Itegeko Nshinga, n’andi mategeko, kimwe n’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko kuba adafite avoka atari we biturutseho, ko ari Leta y’u Rwanda itaramuhaye ubafasha.

Nubwo Dr Mugesera yavuze ko ataburana, Ubushinjacyaha bwo bwashimangiye ko bukurikije uburyo Mugesera yatanze ubujurire mu ngingo nyinshi z’amategeko, bigaragaza neza ko na aba akeneye. Ngo iyo ashatse ariburanira iyo yumvise hari ikimufitiye akamaro, ubundi ibindi akanga kuvuga. Bwasabye ko Urukiko rutakomeza kurebera.

Umucamanza yashimiye impande zombi ko zitabiriye amaburanisha menshi mu gihe cy’imyaka itatu uru rubanza ruburanwa, atangaza ko urubanza rwa Mugesera ruzasomwa kuwa 15 Mata 2016.

www.muhabura.rw

  • admin
  • 14/10/2015
  • Hashize 9 years