Umubyeyi wa Michael Jackson yajyanywe mu bitaro igitaraganya

  • admin
  • 21/05/2016
  • Hashize 9 years
Image

Joe Jackson, umubyeyi ma Michael Jackson, Janet Jackson ndetse na Jackson 5 ubu arimu bitaro nyuma yo y’aho yari ari kwa muganga usanzwe ukurikirana ubuzima bwe aho yaje gucika intege maze yirukankirizwa mu bitaro ahon’umuryango we wahise umugeraho byihuse.

Amakuru dukesha TMZ avuga ko uyu musaza w’imyaka 87 yari yasuye muganga we kuwa Gatanu tariki 13/05, maze igihe yarimo amusuzuma yafashwen’umuriro mwinshi cyane. Uyu muganga rero ngo ntiyazuyaje ngo amugumane iwe ahubwo yahise amwohereza ku bitaro aho bahise bamugumana kugira ngo basuzume uko ubuzima bwe bumeze aho akiri kugeza magingo aya. Abaganga ngo bakomeje gukurikirana ngo barebe uko ubuzima bwe buhagaze gusa ngo ntibatangaza icyaba kimutera uwo muriro ndetse no kumererwa nabi bigeze aho. Umuryango we rero ukaba ukomeje kumuba hafi no kumurwaza. Umukobwa we Jermain Jackson yatangarije TMZ ko abona hari ikiri guhinduka ndetse ngo ise ari kugenda amererwa neza gahoro gahoro.

Ibi rero bikaba bimaze kuba nka karande kuri uyu musaza kwibasirwa n’uburwayi butunguranye. Ibi byari byamubayeho mu mwaka wa 2012 aho bari batangiye kumubarira mu mirambo na none byongera kuba ubwo mu 2015 ubwi yari mu ndege yerekeza muri Brazil birangira nabwo ajyanywe mu bitaro ndetse amarayo igihe kitarigito. TMZ ikaba ibwira abafana b’uyu muryango kuba bakwitegura kwakira amakurur atarimeza kuri uyu musaza kuko kuri iyi nshuro ubona byafashe indi ntera.

Yanditswe na ZIhirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/05/2016
  • Hashize 9 years