Umubyeyi wa AK47 Yeguye ikirego cy’umuntu ushinjwa kwica umwana we
- 14/03/2017
- Hashize 8 years
Gerald Mayanja se wa Chameleone yongeye kubyutsa ikirego cya Jeff Kiwanuka ukekwaho gucura umugambi wo kwica umuhungu we AK47 umaze imyaka igera kuri ibiri apfuye.
Emanuel Mayanja alias AK47,yitabye Imana kuwa 16 Werurwe 2015 nyuma yo kunyerera mu kabari kitwa De Ja Vu bar akitura hasi. Byemejwe ko uyu muhanzi yashizemo umwuka ubwo abavandimwe be bamugezaga mu bitaro bya Nsambya mu Mujyi wa Kampala.
Nyuma y’urupfu rwa AK47 hatangajwe byinshi ku cyateye urupfu rwe ndetse hari abahanzi n’ibindi byamamare muri Uganda bashyizwe mu majwi ko bacuze umugambi wo kumwivugana. Mu batunzwe agatoki na benshi ku isonga haza Jeff Kiwanuka[uyu yahoze areberera inyungu za Good Life] nyuma baza gutandukana barwanye ahita agirana imikoranire na nyakwigendera.
Mayanja umubyeyi w’abaririmbyi Joseph Mayanja (Jose Chameleone), Douglas Mayanja (Weasel), Pius Mayanja (Pallaso) na Emanuel Mayanja [AK47] yubuye ikirego ndetse yabwiye Bukedde ko yasabye polisi ya Uganda kongera guta muri yombi Jeff Kiwa agakorwaho iperereza ryimbitse kuko ngo ‘hari ibyo bakeka ko yahishe ubugenzacyaha’.
Umubyeyi wa Chameleone yimuye ikirego, mbere yari yabanje kukigeza kuri station ya Polisi ya Kabalagala ngo abona batihutisha iperereza nyuma afata umwanzuro wo kwitabaza station ya polisi ya Katwe ari naho Jeff Kiwa agomba kwitaba.
AK47 akimara kugwa mu bwiherero bw’akabari ka De Ja Vu Bar ari nako yapfiriyemo, hakozwe iperereza ry’ibanze polisi ibaza umukozi wakoropaga imisarane witwa Milton Mumbere asobanura ko ‘nyakwigendera yaguye hasi batari kumwe gusa ngo yumvise ikintu cyituye hasi yirukanka ajya kureba ahura n’abasore b’ibigango barindaga umutekano bamubwira ko AK47 yapfuye’.
Kuva icyo gihe kugeza ubu, Milton Mumbere yahise aburirwa irengero ntiyongeye kugaruka ku kazi muri ako kabari ndetse na telefone ye igendanwa ntikiba ku murongo. Ubugenzacyaha bwabajije Jeff Kiwa niba azi aho Mumbere asigaye aba, avuga ko atanamuzi.
Jeff Kiwa wari inshuti magara na nyakwigendera AK 47 bari basigaye babana mu itsinda rya Team No Sleep. Uyu muhanzi akimara gupfa Jeff yashimangiye ko kuba yarapfuye byaturutse ku burangare bwa bakuru be ngo kuko bari bazi neza ibyo yiriwemo ndetse ngo birengagije nkana kumubuza kugabanya inzoga ari na cyo cyaba cyarabaye intandaro yo gupfa kwe.
Jeff Kiwanuka wahoze areberera inyungu za Good Life yavuze ko uburangare bw’aba bahanzi ari bwo bwatumye murumuna wabo apfa kuko batigeze bamukurikirana kandi bari bazi ko yanyoye inzoga nyinshi .
Itangazamakuru ryo muri Uganda ryigeze kuzamura amakuru yashimangiraga ko Chameleone yaba yaratanzeho igitambo murumuna we AK 47 kugira ngo akomeze yamamare kurushaho gusa aya makuru yo afatwa nk’ibihuha bikomeye bigamije guca intege umuryango wa Mayanja.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw