Umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda wiyongereye

  • admin
  • 20/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda wiyongereye uva kuri 11, abayifite bagera kuri 17 nyuma y’abagera kuri batandatu basanganywe ubwandu bushya.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2020, rigaragaza ko hari abantu batandatu bagaragaweho Coronavirus.

Rigira riti ‘‘Umugore w’Umufaransakazi w’imyaka 30 hamwe n’umwana we w’amezi 10. uwo basahakanye akaba ari mu bagaragayeho Coronavirus mu minsi ishize. Umunyarwanda w’imyaka 32 waje aturuka Dubai ku itariki ya 19 Werurwe ibimenyetso bye byagaraye agipimwa ku kibuga cy’indege.’

‘Umugabo w’Umunya- Suède w’imyaka 26 waje aturuka muri Suède ku itariki ya 3 Werurwe. Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 32 usanzwe akorera ingendo mu mahanga wagaragaje ibimenyetso ku itariki ya 18 werurwe. Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 24 wageze mu Rwanda ku itariki 19 Werurwe avuye mu Buhinde anyuze i Doha muri Qatar.’’


Kuri ubu abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe ari nako hashakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe kandi bitabweho n’abaganga

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/03/2020
  • Hashize 4 years