Umubare w’Abantu banduye Coronavirus mu Rwanda wi yongereye

  • admin
  • 29/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje mu Rwanda habonetse abandi bantu 10 banduye COVID-19 iterwa na Coronavirus, bituma umubare w’abamaze gusangwamo iyi ndwara wuzura 70.

Imibare ya Minisante yashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2020, igaragaza ko mu basanganywe ubwandu bushya barimo abaturutse hanze y’igihugu biganjemo abavuye Dubai.

Abarwayi basanzwemo Coronavirus biganjemo abavuye hanze y’u Rwanda ndetse bakigera mu Rwanda bahise bashyirwa mu kato.

Abantu batandatu baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato.

Abantu babiri baje baturutse muri Afurika y’Epfo bahita bashyirwa mu kato.

Umuntu umwe waje aturutse muri Nigeria ahita ashyirwa mu kato.

Umuntu umwe wagize ingendo zitandukanye mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ahita ashyirwa mu kato

MUHABURA. RW

  • admin
  • 29/03/2020
  • Hashize 4 years